Inama 5 wakurikiza kugirango utere intamwe usaba ubucuti n’umukobwa muhuye bw’ambere. | eachamps rwanda

Inama 5 wakurikiza kugirango utere intamwe usaba ubucuti n’umukobwa muhuye bw’ambere.

Inama 5 wakurikiza kugirango utere intamwe usaba ubucuti n’umukobwa muhuye bw’ambere.

Gutangira gusaba ubucuti ni intambwe ikomeye cyane dore intambwe ugomba kubinyuzamo uko ari eshanu

1. Mbere ya byose, ugomba gufata umwanya wo kwitegereza uwo mukobwa ushakaho ubucuti cyangwa ukamuganiraho n’ umuntu waba amuzi neza. Ariko byose bigakorwa wirinda ko yabimenya.

2. Nyuma yo kumwitegereza cyangwa kumuganiraho ukabona ari ahwanye n’uwo wifuza ushaka uburyo mwazaganira agahe gato (byibura iminota ine) ku buzima busanzwe, ukirinda kugaragaza cyangwa kuvuga ko umushakaho urukundo.

3. Nimumara kumenyana muri make, hazakurikiraho gusangira ibitekerezo no kurushaho kumenyana, mukava mu by’ ubuzima busanzwe ahubwo mukaganira ku buzima bwanyu bwite. Gusa ibyo biganiro ntibigomba kuba amaso ku yandi ahubwo ushobora kwifashisha telephone, e-mail, facebook, twitter, badoo, n’ ibindi.

4. Mukurikije ibiva mu biganiro, muzatangira kumva ko umwe agomba kubaho kubera undi ku buryo muzajya mwifuza kumarana igihe kirekire muganira cyangwa se murebana akana ko mu ijisho.

5. Nyuma bizarangira umwe yumva atabaho mugenzi we atariho. Aho ni ho bavuga ngo ”urukundo rubaye ibamba”. Icyo gihe muzatangira kumva ko Atari ngombwa kuganira ku rukundo gusa ahubwo mukaganira no ku buzima busanzwe Iyi ntambwe iyo muyigezeho aha uwo ukunda atangira no kuguhishurira amwe mu mabanga ye aba atashobora no kumenera uwamwibarutse icyo gihe rero wowe muhungu ikiba gisigaye nuko uba ugomba kuba hafi y’uwo ukunda ukamwereka ko ariwe urimbere bityo ikizere cye kuri wowe kigasugira kigasagamba.

Nyuma y’ ubu bushakatsi ndahamya ko wowe muhungu usobanukiwe neza uburyo watereta umukobwa bitabaye ngombwa ko hagira ikindi kibahuza.
N’ ubwo twavuze abahungu ariko hari n’abakobwa Bashobora no kunyurwa n’umuhungu runaka bityo akumva nawe yafata iyambere yo guhishurira uwo musore ko yabuze amahwemo atagisinzira kubera we, aha nawe yakwifashisha izo nama twavuze haruguru, Gusa izo ntambwe zose zishyirwa mu bikorwa buhoro buhoro, nta guhubuka ngo wumve ko byose bigomba gukorwa umunsi umwe kuko urukundo rurubakwa.

Tags

29/Jul/ 2016,5 months ago |

Post Your Comment

Comments(3)
VAR-G SNOWMAN
Ok thx,nashaka mbaze ,mbega urukundo rukorewe kurubuga nkoranyambaga rwaba rwashinga imizi rukanakomera? Munyishure
omar
wakwigarurira ishuti yawe ute mumbabarire mubwire pleas
Alain
you don't know Kigali girl muraganira mukaba mwamarana nukwezi muchata muhamagarana but wamusaba ko muhura akakubeshya till urambiwe ukabyikuramo, can you imagine umukobwa utinyuka kukubwira am in car coming to you, by the evening aka guhamagara akubwira ko yagize impamvu zituma ataza!!hahaha,step up ntawe bujije but jye narahabutse kabisa
Reverien( Burundian) 5 months ago
Abakobwa D'aujourd'hui Nihatari,kuko Ntakuntu Yoshobora Kukwemerer Komuganir Ndets Mugatemberana Mugabo Ari Wew Umuhitana!Naw Wamubwir'ati Ingo Tujane Ahant Cank Uz Kunsura,akanka It's Dangerous Man
Sponsored Content