Umuhanzi MK Isacco yabonye abamutera ingabo mu bitugu mu Bufaransa | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Umuhanzi MK Isacco yabonye abamutera ingabo mu bitugu mu Bufaransa

Umuhanzi MK Isacco yabonye abamutera ingabo mu bitugu mu Bufaransa

Murwanashyaka Isaac uzwi nka MK Isacco, umuhanzi nyarwanda uba mu Bufaransa yabonye ikigo gishora imari mu muziki kigiye kumufasha kuzamura urwego rwe nk'umuhanzi ndetse kikamufasha mu bikorwa bitandukanye binyanye na muzika.

Uyu muhanzi mu kiganiro yagiranye n'umunyamakuru wa EAchamps Rwanda, yavuze ko kugeza ubu yamaze kugirana amasezerano azamara imyaka itatu n'iyi kompanyi yo mu Bufaransa yitwa Les Quatre as Production.

Aya masezerano yasinye akubiyemo ibyo bazamufasha mu rwego rwo kuzamura muzika ye ndetse no kumufasha mu bikorwa bya buri munsi bya muzika birimo kumutunganyiriza indirimbo, amashusho yazo, ndetse no kumufasha igihe ategura ibitaramo.

MK Isacco avuga ko ubusanzwe byamugoraga kwifasha byose muri muzika bityo aya maboko mashya yabonye akaba ayizemo umusaruro ufatika ndetse ngo bikazanamufasha gushyira imbaraga mu bihangano bye abishyizeho umutima.

Mk Isacco yabonye abamwunganira mu muziki we.

Yagize ati:

Nibo bagiye kujya bamfasha mu bikorwa byanjye byose bya muzika, mu gukora video, audio no kunkoresha ibitaramo bitandukanye mu rwego rwo kunzamura. Twasinyanye amasezerano y'imyaka itatu.

Uyu muhanzi yakomeje avuga ko ubu yizeye ko agiye kugeza urwego rwa muzika ye ku yindi ntera ubwo yabonye abazajya bamutera ingabo mu bitugu. Ubusanzwe niwe wimenyeraga buri kimwe mu bikorwa bya muzika akabifatanya n'ubuzima busanzwe.

 

Tags

30/Jul/ 2016,8 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content