Nyina wa Young Grace yashinze indi studio itunganya umuziki | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Nyina wa Young Grace yashinze indi studio itunganya umuziki

Nyina wa Young Grace yashinze indi studio itunganya umuziki

Yankurije Immaculée nyina wa Young Grace na musaza we King Philosophe yafunguye indi studio izajya ikorera iwe mu rugo mu rwego rwo gufasha abana be abonamo bazavamo ibihangange bikomeye muri muzika mu minsi iri imbere.

Yankurije Immaculée  ubyara aba bahanzi yavuze ko abana be ababonamo abahanzi bakomeye u Rwanda ruzaba rufite mu myaka iri imbere arebeye ku ntera umuziki wabo ugezeho mu gihe bamaze baririmba.

Ati “Abana bari gutera imbere cyane, nka Young Grace ubona ko urwego yari ariho mbere rwazamutse, ari gukura uko iminsi ishira. Indirimbo ze zirakunzwe cyane nka hano i Rubavu, mwabonye ko afite abafana benshi cyane, n’ahandi arabafite…”

Ati “Studio ni njye wayibashingiye, nabanje gushinga iriya y’i Kigali ariko ubu ifite n’ishami mu Mujyi wa Gisenyi, ndashaka kubafasha bakazamuka, iteza imbere umuziki nyarwanda by’umwihariko uw’abana banjye.”

Yari amaze igihe gito ashinze inzu itunganya indirimbo mu majwi yise ‘Kitchen Music gusa mu gihe gishize yongeyemo igice cyo gutunganya amashusho yise ‘Kitchen Pictures’.

Mu rugo rwe mu Mujyi wa Rubavu yahafunguye ishami rya Kitchen Music rizajya rifasha abana be gukora indirimbo bisanzuye haba mu gihe bari i Kigali aho baba no mu biruhuko bagiye gusura ababyeyi.

Uyu mubyeyi yagaragaye mu gitaramo cya pggss ya 6 cyabereye i rubavu aho yari yaje gushyigikira young Grace uri mu bahanzi 10 bahatanira iri rushanwa.

Nyina wa Young Grace mu bafana na King Philosophe baje kumushyigikira muri Pggss

Young Grace ni umwe mu bahanzi bashyigikirwa n'ababyeyi

02/Aug/ 2016,1 year ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content