Urutonde rw'indirimbo 5 watunga zikunzwe cyane muri iki cyumweru | eachamps rwanda

Urutonde rw'indirimbo 5 watunga zikunzwe cyane muri iki cyumweru

Urutonde rw'indirimbo 5 watunga zikunzwe cyane muri iki cyumweru

Indirimbo nshyashya y'umuhanzi Meddy ukorera muzika muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yitwa “Ntawamusimbura” niyo ikomeje kuza ku isonga mu ndirimbo zikunzwe cyane muri iki gihe hagendewe ku mubare w'abayumviye ku rubuga EAchamps.rw n'abahisemo kuyivanaho.

Turabagezaho urutonde rw'indirimbo za mbere zikunzwe n'uburyo bwo kuzumva byoroshye, bifasha umufana kubona igihangano cy'umuhanzi akunda, bigafasha n'umuhanzi gusakaza igihangano cye mu buryo bworoshye akamenya n'umusaruro wavuyemo.

Ku rutonde rw'indirimbo zikunzwe habanza iyitwa “Ntawamusimbura” ya Meddy, igarutse ku mwanya wa mbere nyuma y'aho mo mu Cyumweru gishize yari yahize izindi mu gushakishwa na benshi. Iyitwa "Habibi" ya The Ben irayigwa mu ntege ku rutonde, mu gihe indirimbo "Na na na" ya Priscillah nayo nshyashya yaje ku mwanya wa gatatu.

Umva unabashe gutunga indirimbo “Ntawamusimbura” ya Meddy.

Ku mwanya wa kabiri ku rutonde rw'indirimbo zashakishijwe cyane muri iki Cyumweru dusoza, haboneka indirimbo "Habibi" y'umuhanzi The Ben ukorera muzika mu mujyi wa Chicago ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iyi ndirimbo nayo ni imwe mu zikomeje kunyura cyane abakunda ijwi ry'uyu musore n'ibihangano bye muri rusange, yayikoze ubwo aheruka ku mugabane w'i Burayi, itunganywa muri Studio na Pastor P, umwe mu batunganya muzika bakomeye u Rwanda rufite.

Umva unabashe gutunga indirimbo “Habibi” yaririmbwe na The Ben. 

Ku mwanya wa gatatu ku rutonde rw'indirimbo zishakishwa cyane muri iki Cyumweru dusoza haje indirimbo "Na na na" y'umuhanzikazi Princess Priscillah na we ukorera muzika muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yagiye gukomereza amasomo.

Uyu muhanzikazi asohora iyi ndirimbo yavuze ko ari impano yageneye abakunzi be ngo ibafashe kwizihirwa muri ibi bihe by'impeshyi. Iyi ndirimbo izakurikirwa n'indi yagombaga gusohoka mbere uyu muhanzi arimo gutegura, zose zikazasohoka kuri Album yifuza kumurika agarutse mu Rwanda.

Umva unabashe gutunga indirimbo “Na na na” ya Princess Priscillah

Ku mwanya wa kane ku rutonde rw'indirimbo zikunzwe muri iki Cyumweru haboneka indirimbo ya King James n'umuraperi Bulldogg, bayise "Ayo Arya Ni Ayanjye", igizwe n'ubutumwa bwihaniza abanegura abagabo bita ku bagore babo bakanabarimbisha.

Iyi ndirimbo iri mu zikunzwe cyane muri iki Cyumweru ni iya kabiri aba bahanzi baririmbanye kuko hari indi ndirimbo bafitanye yitwa "Vision 2020" basohoye mu gihe cyashize. Mu baraperi bandi bamaze kuririmbana na King James, habanza Riderman, Pfla ndetse na Fireman. 

Umva unabashe gutunga indirimbo “Ayo Arya Ni Ayanjye” ya King James na Bulldogg

Ku mwanya gatanu ku rutonde rw'indirimbo zikunzwe hari “Umunyamahirwe” yaririmbwe n'umuhanzikazi Queen Cha. Ni indirimbo nayo imaze igihe gito isohotse, yaje ikurikira iyitwa "Alone" nayo yari imaze igihe ikunzwe.

Queen Cha mu minsi ishize aherutse gutangaza ko ubu arajwe ishinga no gukora cyane muri uyu mwaka wa 2016 kugira ngo akureho 'iby'abamwita umunebwe'.

Umva unabashe gutunga indirimbo “Umunyamahirwe” ya Queen Cha.

Tubibutse ko ushobora kubona urutonde rwuzuye rw'indirimbo zikunzwe muri iki cyumweru usuye urubuga rwa EAchamps Rwanda, aho ubona n'indirimbo zakunzwe cyane mu kwezi turimo, ndetse n'iz'ibihe byose hagendewe ku buryo zasuwe.

Tags

06/Aug/ 2016,5 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
Niyonzima Pierre
Whitout talking much those songs are good.I congratelate these stars .I wsh them to continue it,and to receive a good deal.
Sponsored Content