Kaneza Lynka-Amanda agiye guserukira u Rwanda muri Miss Orient Universe 2016 | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Kaneza Lynka-Amanda agiye guserukira u Rwanda muri Miss Orient Universe 2016

Kaneza Lynka-Amanda agiye guserukira u Rwanda muri Miss Orient Universe 2016

Kaneza Lynka-Amanda uheruka gutorwa nk'umunyamideli wahize abandi mu Rwanda yashyizwe ku rutonde rw'abakobwa bahatanira ikamba rya Miss Orient Universe 2016.

Miss Orient Universe 2016 ni irushanwa ry'ubwiza rifite intumbero yo guteza imbere abana b'abakobwa mu byiciro by'ubuzima bitandukanye, abategura iri rushanwa bavuga ko bahisemo kurishyira muri Kenya bitewe n'icyerekezo cy'icyo gihugu mu guhangana n'ingaruka zigwirira abana b'abakobwa bitewe n'imitwe yitwara gisilikari ikora iterabwoba mu Karere.

Mu bazitabira iri rushanwa rya Miss Orient Universe rigamije ubukangurambaga bwo guhindurira icyerekezo abana b'abakobwa bagiye bahura n'ubuzima butoroshye, hazagaragaramo abanyamideli ndetse na ba nyampinga bava mu bihugu birenga 50.

Kaneza Lynka-Amanda ugiye guserukira u Rwanda yatowe nk'umunyamideli uhiga abandi muri 2015.

Kaneza Lynka-Amanda ugiye guserukira u Rwanda muri iri rushanwa ry'ubwiza yatowe muri 2015 nk'umunyamideli uhiga abandi mu Rwanda (Rwanda's Super Model). Ni Umunyarwanda uvanze kuko se avuka mu Rwanda ariko nyina akaba ari Umurundikazi. Lynka-Amanda Kaneza yavukiye muri Komine ya Cibitoke mu Burundi mu 1996.

Uyu munyamideli ugiye guserukira u Rwanda mu marushanwa y'ubwiza azahuza abakobwa baturutse hirya no hino ku Isi, ibyo kwerekana imideli Kaneza Lynka-Amanda yabitangiye nk’umwuga mu mwaka wa 2013. Mu mashuri yisumbuye yize mu ishami ry’Amahoteli n’Ubukerarugendo [Hôtellerie et Tourisme].

Kaneza Lynka-Amanda yatangiye kumurika imideli by'umwuga muri 2013.

Kuri gahunda y'iri rushanwa abatoranyijwe bazagera muri Kenya i Nairobi ku itariki ya 23 Kanama 2016 bakirwe, ku ya 24 berekeze i Mombasa aho bazamara icyumweru muri Bootcamp, bagasura ahantu hatandukanye bigishwa ibijyanye no gushyira ingufu mu bukangurambaga bwo korengera abana b'abakobwa. 

Aya marushanwa ubusanzwe ategurwa n’Abanyanijeriya, azaba tariki ya 2 Nzeri 2016 mu birori bizasusurutswa n'abahanzi batandukanye bakomeye, abanyarwenya, n'amatorero yimbyino azaturuka mu bihugu bitandukanye hirya no hino ku Isi.

Muri aya marushanwa aharanira ahanini kurengera umwana w’umukobwa, basaba ko yarindwa gushorwa mu buraya no mu bindi bimutesha agaciro, abazahatanira ikamba batorwa hakoreshejwe urubuga rwa Instagram rw'ibategura iri rushanwa (@miss_orient_foundation).

Tags

06/Aug/ 2016,1 year ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content