Urban Boyz , Tom Close na Army Jazz Band baririmbye mu birori byo gutangiza imikino ya gisirikare | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Urban Boyz , Tom Close na Army Jazz Band baririmbye mu birori byo gutangiza imikino ya gisirikare

Urban Boyz , Tom Close na Army Jazz Band baririmbye mu birori byo gutangiza imikino ya gisirikare

Itsinda rya Urban Boyz rigizwe na Safi,Nizzo na Humble Jizzo , Tom Close n'itsinda rya Army Jazz Band basusurukije abitabiriye ibirori byo gutangiza ku mugaragaro imikino ya gisirikare iri kubera mu Rwanda.

Urban Boyz ikunzwe cyane mu ndirimbo Till i Die, Tayali, Soroma Nsorome,Aragiye n'izindi yaririmbye zimwe mu ndirimbo zabo zikunzwe muri ibi birori.

Urban Boyz ku rubyiniro

Tom Close ukunzwe cyane mu ndirimbo Malaika murinzi muri iyi minsi nawe yataramiye abitabiriye ibi birori barimo n'abasirikare bakuru bari bitabiriye uyu muhango.

Tom Close ku rubyiniro

Army Jazz Band itsinda rya gisirikare rizwi mu ndirimbo Majeshi makali ryasusurukije abitabiriye ibi birori bari mu myambaro ya gisirikare bacinya akadiho karahava.

Army Jazz Band ku rubyiniro

Muri ibi birori kandi buri gihugu cyo muri afurika y'iburasirazuba cyerekanye umuco wacyo binyuze mu byino gakondo,imivugo n'ibindi.

Amafoto: Makuruki

09/Aug/ 2016,2 years ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...