Ese koko gukora imibonano mpuza bitsina byaba ari itegeko ry'Imana ku bashakanye? | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Ese koko gukora imibonano mpuza bitsina byaba ari itegeko ry'Imana ku bashakanye?

Ese koko gukora imibonano mpuza bitsina byaba ari itegeko ry'Imana ku bashakanye?

Ubwo Imana yaremaga Adamu nyuma ikaza gusanga adakwiriye kuba wenyine maze ikaza kumuremera umufasha umukwiriye Eva, Imibonano mpuzabitsina yemewe na Bibiliya (Ku bashakanye) ifatwa nk’igikorwa gikomeye hagati yabo kandi Imana yahaye umugisha kuva isi yaremwa.

Uretse abahehesi n’abasambanyi Bibiliya ivuga ko bazacirwaho iteka, abashakanye baba bafite uburenganzira busesuye bwo gukora iki gikorwa nta rubanza kandi byose bigakorwa buri wese yumva ko arimo kuzuza inshingano ze ku ruhande rwe. Impuguke mu bya Tewolojiya zo zemeza ko mu gihe iki gikorwa kitabaho hagati y’abashakanye byemewe n’amategeko, haba habayeho ukwirengagiza inshingano zabo bategekwa na Bibiliya aho igira iti “Ntimukimane…”, ariko kandi birakwiriye ko abantu batagakwiriye kwiyibagiza ko isakaramentu ryo gushyingirwa ririmo ukuramya Imana yo yaremye muntu ikamubwira ko  azororoka agakwira isi.

Mu gihe abashakanye byemewe n’amategeko yaba aya Leta n’amadini   bamaze guhabwa  isakaramentu ryo gushyingirwa hagati  y’abashakanye  abashumba n’ababyeyi  bakabaha Umugisha  ngo bemerewe gukora imibonano mpuzabitsinaha, icyo gihe iyo icyo gikorwa kibayeho  bihita biba igikorwa cyo kuramya Imana kuko ari cyo yaremeye umugabo n’umugore.

Mu bushakashatsi bwakozwe bwemeza ko  abagabo n’abagore babajijwe ikintu kibaryohera kurusha ibindi  mu buzima  basubije ko ari ugukora imibonano mpuzabitsina ko nta cyabiruta kuko ari imwe mu mpano ikomeye Imana yahaye ikiremwa muntu nk’uko tubisoma mu byanditswe ngo  “Kurongorana kubahwe na bose, kandi kuryamana kw’abarongoranye kwe kugira ikikwanduza” Abaheburayo 13:4

Mu gukora imibonano mpuzabitsina ntagice na kimwe mu bigize umuntu  bidakora ,umubiri ,umwuka, ubugingo bivuze ko  muba muri mu gikorwa kiramya Imana kandi ikanezerwa kuko ibyo yaremye biyihimbaza.

Ubundi isakaramentu ryo gushyingirwa rirangwa n’ibintu 2 byingenzi  ,

1. Umunezero w’abashakanye :

Aha niho benshi banemeza ko umuntu ashaka agashyingirwa ngo agire umunezero atigeze agira mu buzima bwe ndetse n’ababyeyi  batamuhaye bituma ava iwabo agasanga uwo bagiye kubana akamuha ibyo atabonaga mu buzima bwe bwo mu buto.

2.Urubyaro :

Kubyara ni kimwe gishimisha abashakanye iyo babonye imbuto ivuye mu gikorwa cy’umunezero wabo mu gihe bakoraga imibonano mpuzabitsina Imana yabahaye ho yampano ikomeye hakaba hiyongereyeho indi y’umwana ikomoka ku gikorwa cyabanje.

Niba udakora icyatumye Imana irema umuntu ngo ayiramye binyuze mu gukora imibonano mpuzabitsina ntabwo uri mu baramya Imana, nk’umugore wima umugabo we akajya  gusenga burya  ntabwo aba azi kuyiramya akwiriye  kwihana, kandi nawe mugabo utanezeza umugorewawe mu gikorwa Ngirana si Ngirira wigendere nawe wihane kuko nawe kuyiramya byarakunaniye.

Kuryamana kw’abashakanye ni gikorwa Ngirana mu gikora mwembi mukagera ku munezero ungana ntawe ubangamiye mugenzi we  iyo bibaye ngirira nigendere birangira habayeho ugucana inyuma bikomoka ku gupfubya no gupfuba hakaziraho  abasambanyi bitwa abunganizi (abapfubuzi).

15/Aug/ 2016,1 year ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content