Drake ayoboye urutonde rw'abahatanira ibihembo bya BET Hip-Hop | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Drake ayoboye urutonde rw'abahatanira ibihembo bya BET Hip-Hop

Drake ayoboye urutonde rw'abahatanira ibihembo bya BET Hip-Hop

Drake, umuraperi w'icyamamare muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ayoboye urutonde rw'abahatanira ibihembo bya BET Hip Hop biteganyijwe gutangwa muri Nzeri uyu mwaka mu birori bikomeye bizabera i Atlanta, Georgia.

Guhamagarwa mu byiciro byinshi muri ibi bihembo Drake arabikesha album aherutse gusohora yitwa "Views" yamaze igihe kigera ku byumweru 12 byose iyoboye urutonde rwa 200 albums zikunzwe ku rubuga rwa Billboard.

Indirimbo "One Dance" yakoranye na Wizkid - ugiye gutaramira mu Rwanda vuba aha - nayo yakunzwe mu buryo budasanzwe kuko yamaze ibyumweru bigera kuri 15 iyoboye izindi kuri Billboard, yaburaga icyumweru kimwe gusa ngo igere ku gahigo k'uwitwa Bryan Adams waririmbye "Everything I Do" (I Do It For You) mu 1991 ikamara ibyumweru bigera kuri 16 iyoboye urwo rutonde.

Mu bihembo ya BET Hip Hop, Drake yahamagawe mu byiciro bigera kuri 14 byose. Usibye uyu muraperi waje ku isonga mu bazahatanira ibihembo byinshi, Future bakoranye album mu mwaka ushize nawe yaje imbere y'abakurikira, aho yahamagawe mu byiciro 10 byose.

Drake na Future barushije abandi guhamagarwa mu byiciro byinshi mu bihembo bya BET Hip-Hop Awards.

Dj Khaled uzwiho guhuriza hamwe abahanzi benshi mu ndirimbo ze, yahamagawe mu byiciro icyenda, naho Kanye West ahamagarwa mu byiciro umunani. Abandi baraperi barimo Desiigner umaze igihe yigaragaje mu ndirimbo "Panda", Jay Z, Kendick Lamar, Dr Dre, na Remy Ma, nabo bari mu bahanzi bagaragara mu byiciro 18 bigize BET Hip Hop Awards.

Mu itangwa ry'ibihembo bya BET Awards bisanzwe byabaye muri Gicurasi uyu mwaka, abahanzi batandukanye bakomeye barimo Stevie Wonder, Jennifer Hudson, Roots, Eryah Badu n'uwitwa Sheilla E. bari baririmbye hibukwa umuririmbyi Prince witabye Imana muri Mata, uyu mwaka.

Drake uyoboye urutonde rw'abashyizwe mu byiciro byinshi bya BET Hip Hop, icyo gihe yari yegukanye igihembo cy'umuhanzi wahize abandi w'umugabo mu njyana ya Hip-Hop, ndetse n'itsinda rya mbere aho yari afatanyije na Future wongeye kumukurikira kuri iyi nshuro.

Tags

20/Aug/ 2016,10 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content