Urutonde rw'indirimbo 5 watunga zikunzwe cyane muri iki cyumweru kuri EAchamps | eachamps rwanda

Urutonde rw'indirimbo 5 watunga zikunzwe cyane muri iki cyumweru kuri EAchamps

Urutonde rw'indirimbo 5 watunga zikunzwe cyane muri iki cyumweru kuri EAchamps

Indirimbo nshyashya y'umuhanzi Yvan Buravan yise "Ni Njye Nawe" aherutse gusohora niyo ikomeje yaje ku isonga mu ndirimbo zikunzwe cyane muri iki Cyumweru dusoza hagendewe ku mubare w'abayumviye ku rubuga EAchamps.rw n'abahisemo kuyivanaho.

Turabagezaho urutonde rw'indirimbo za mbere zikunzwe n'uburyo bwo kuzumva byoroshye, bifasha umufana kubona igihangano cy'umuhanzi akunda, bigafasha n'umuhanzi gusakaza igihangano cye mu buryo bworoshye akamenya n'umusaruro wavuyemo.

Ku rutonde rw'indirimbo zikunzwe harabanza iyitwa "Ni Njye Nawe" y'umuhanzi Yvan Buravan yitwa "Ni Njye Nawe" yasohoye mu minsi micye ishize. Ni indirimbo yakiriwe neza n'abakunze ibihangano bye bya mbere yakoze, ni umuhanzi umaze igihe gito muri muzika nyarwanda ariko ugaragaza ko hari aho ashobora kuyigeza handi bitewe n'ubuhanga bwe mu miririmbire budashidikanywaho.

Umva unabashe gutunga indirimbo “Ni Njye Nawe” ya Yvan Buravan.

Ku mwanya wa kabiri ku rutonde rw'indirimbo zashakishijwe cyane muri iki Cyumweru dusoza, haboneka indirimbo "Ntawamusimbura" y'umuhanzi Meddy muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni indirimbo yari imaze ukwezi iyoboye uru rutonde kuva yashyirwa ahagaragara.

"Ntawamusimbura" ya Meddy yisanisha n'injyana yo hambere mu Rwanda, ni indirimbo iharawe cyane n'abakunzi ba muzika mu Rwanda. Uyu muhanzi ayisohora yavuze ko mu gihe cya vuba n'amashusho yayo azaba yasohotse. Yatunganyijwe na Lick Lick.

Umva unabashe gutunga indirimbo “Ntawamusimbura” yaririmbwe na Meddy. 

Ku mwanya wa gatatu ku rutonde rw'indirimbo zishakishwa cyane muri iki Cyumweru dusoza haje indirimbo "Ntawundi" y'umuhanzi Umutare Gaby. Ni indirimbo ikoze mu njyana ya Accoustic iryoheye amatwi.

Umutare Gaby ni umwe mu bahanzi bahataniye Primus Guma Guma Superstar iheruka gusorezwa i Kigali ikegukanwa na Urban Boyz. Nawe ni umwe mu bahanzi bamaze kwigaragaza kuva yamenyekana muri muzika nyarwanda.

Umva unabashe gutunga indirimbo “Ntawundi” ya Umutare Gaby

Ku mwanya wa kane ku rutonde rw'indirimbo zikunzwe muri iki Cyumweru haboneka indirimbo yitwa "Habibi" ya The Ben usanzwe ukorera muzika mu Mujyi wa Chicago muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iyi ndirimbo nayo ni imwe mu zikomeje kunyura cyane abakunda ijwi ry'uyu musore n'ibihangano bye muri rusange, yayikoze ubwo aheruka ku mugabane w'i Burayi, itunganywa muri Studio na Pastor P, umwe mu batunganya muzika bakomeye u Rwanda rufite.

Umva unabashe gutunga indirimbo “Habibi” ya The Ben

Ku mwanya gatanu ku rutonde rw'indirimbo zikunzwe hari “Ndaguprefera” indirimbo nshyashya cyane y'umuraperi K8 Kavuyo nawe ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

"Ndaguprefera" ni indirimbo yatunganyijwe na Pastor P, imaze iminsi ikunzwe n'abatari bacye bakundaga umwimerere w'ibihangano by'uyu musore. Yaherukaga gusohora iyitwa "Acapella".

Umva unabashe gutunga indirimbo “Ndaguprefera” ya K8 Kavuyo.

Tubibutse ko ushobora kubona urutonde rwuzuye rw'indirimbo zikunzwe muri iki cyumweru usuye urubuga rwa EAchamps Rwanda, aho ubona n'indirimbo zakunzwe cyane mu kwezi turimo, ndetse n'iz'ibihe byose hagendewe ku buryo zasuwe.

Tags

19/Aug/ 2016,7 months ago |

Post Your Comment

Comments(3)
Jose
i like this
ketty
nice
joris
big up
Dj Edmond 6 months ago
Thx to this
Sponsored Content