Sat-B, Urban Boyz na Aime Bluestone bahurije hamwe imbaraga bakorana indirimbo (Video) | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Sat-B, Urban Boyz na Aime Bluestone bahurije hamwe imbaraga bakorana indirimbo (Video)

Sat-B, Urban Boyz na Aime Bluestone bahurije hamwe imbaraga bakorana indirimbo (Video)

Sat-B, umuhanzi ukomoka i Burundi umaze igihe kirenga umwaka ari mu Rwanda yahurije hamwe imbaraga n'itsinda rya Urban Boyz riherutse kwegukana Primus Guma Guma Superstar, ndetse na Aime Bluestone bakorana indirimbo yitezeho kwakirwa neza n'abakunzi ba muzika.

Iyi ndirimbo nshyashya ifite amashusho yatunganyirijwe i Kigali n'i Kampala, aba bahanzi bayise "I Love You", iririmbwe mu zitandukanye zirimo Icyongereza, Ikinyarwanda, ndetse n'Ikirundi. Mu buryo bw'amajwi yatunganyijwe na Pastor P, umwe mu bahanga mu gutunganya indirimbo u Rwanda rufite.

Amashusho y'iyi ndirimbo yatunganyijwe na Pest wo mu nzu itunganya ibijyanye n'amashusho ya Grate Make isanzwe ikorana cyane n'abahanzi bakomeye muri Uganda no mu Karere muri rusange. Sat-B ahamya ko urugendo bakoze ku bw'aya mashusho yizera ko rwabyaye umusaruro mwiza.

Mu kiganiro n'umunyamakuru wa EAchamps Rwanda, Sat-B yavuze ko iyi ndirimbo mu buryo bw'amashusho yayitanzeho amafaranga agera kuri miliyoni 6 yo muri Uganda ahwanye n'akabakaba miliyoni imwe n'igice mu mafaranga y'u Rwanda. Uyu muhanzi abajijwe niba hari gahunda yo kumurikira album mu Rwanda yaba afite nyuma y'igihe ahamaze, yahishuye ko nabyo abifite muri gahunda bitarenze uyu mwaka.

"I Love You", ni imwe mu ndirimbo zizagaragara kuri album Sat-B ateganya kumurika mu mpera z'uyu mwaka wa 2016.

Yagize ati:

Yego nibyo mfite gahunda yo gusohora album yanjye mu kwezi kwa nyuma k'uyu mwaka (Ukuboza). Izaba ihuriyemo bamwe mu baririmbyi bo muri Uganda twakoranye, abo mu Rwanda, ndetse n'abo muri Kenya na Tanzania.

Sat-B na Urban Boyz uyu ni umwe mu mishinga bari bafitanye bamaze kunoza ibyawo, nyuma y'indirimbo zitandukanye yari yarakoranye na Nizzo wo muri iri tsinda ndetse na Aime Bluestone bahuriye mu yaherukaga yitwa "Number".

Sat-B yamenyekanye cyane mu ndirimbo Satura Amabafule yasohoye mu mwaka wa 2014. Azwi cyane i Burundi ndetse no mu Rwanda aho amaze imwaka urenga ahakorera ibikorwa bye bya muzika nyuma y'aho mu Burundi havuzwe ibibazo by'umutekano muke biturutse ku matora y'umukuru w'icyo gihugu yabaye muri Gicurasi 2015.

Amafoto atandukanye agaragaza ibigize mu mashusho ya "I Love You" ya Sat-B, Urban Boyz na Aime Bluestone.


Umva unabashe gutunga "I Love You" (Audio)

Reba hano amashusho y'iyi ndirimbo yahurije hamwe Sat-B, Urban Boyz, na Aime Bluestone.

20/Aug/ 2016,2 years ago |

Post Your Comment

Comments(1)
Tity
Nice video kbs! Big up to rwandan music
Sponsored Content
Loading...