Producer Patrick [Patto] niwe wasimbuye Fazzo muri Stone Island Music | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Producer Patrick [Patto] niwe wasimbuye Fazzo muri Stone Island Music

Producer  Patrick  [Patto] niwe wasimbuye Fazzo muri Stone Island Music

Producer Patrick [Patto] yasinye amasezerano muri stone Island Music nyuma y’iminsi mike Fazzo avuye  muri iyi studio ibarizwa mu karere ka Musanze.

Stone island music ni studio itunganya amajwi n’amashusho yo mu ntara y’amajyaruguru mu karere ka musanze imaze amezi 5 itangiye ibikorwa byayo ikaba ifite gahunda yo gufasha abahanzi kuzamura impano zabo.

Stone Isaac umuyobozi w’iyi studio yatangarije Eachamps ko azanye Patrick nku mu producer abona ko afite ubunararibonye n’ubunyangamugayo bidakunze kugaragara kuri benshi bakora uyu mwuga wo gutunganya indirimbo.

Stone Isaac na Producer Patrick bamaze gusinya amasezerano

Producer Patrick Patto atangaza ko yishimiye gukorana na studio nk’iyi ifite ingamba zo kuzamura impano z’abanyarwanda ndetse byu’mwihariko mu majyaruguru hataragira studio nyinshi zitunganya muzika ugereranyije n’iziri mu mujyi wa Kigali.

Stone Island ifatanyije na Patrick Patto bagiye gufatanya bazamura impano z’abahanzi bo mu karere ka Musanze bazigeza mu Rwanda hose dore ko  akenshi abahanzi bo muri aka karere no mu ntara y’amajyaruguru muri rusange ibihangano byabo bitajya bibashe kuba byamenyekana no mu bindi bice by’igihugu.

Ubu bafite ingamba zo gutegura gahunda zitandukanye zifasha abanzi nk’ibitaramo, amarushanwa,amahugurwa n’ibindi bizafasha abahanzi gutera imbere.

Ku ikubitiro Producer Patto yatangiye gutunganya indirimbo z’abahanzi batandukanye bo mu majyaruguru nka Ally Dusabimana  , Pio El-Guitar utibagiwe nabo mu mujyi wa kigali nka Edouce softman n’abandi.

Iyi studio igiye no kwakira  abiyandikisha muri ABBEY Star season 2 irahamagarira abahanzi bafite impano kuyigana bagafatanya kuzamura umuziki wo mu majyaruguru  imiryango ikaba ifunguye kuri buri wese ubyifuza.

Tags

25/Aug/ 2016,10 months ago |

Post Your Comment

Comments(3)
laurence
stone komerezaho mugutez imbere abanyarwandarnnatwe turabashyigikiy
supernice
Stone thanks muguteza musanze imbere mumuziki
Bimalpha
Congz to you bro PADU komeza ujye imbere amahirwe masa kassa.
Sponsored Content