Bwira aya magambo umukunzi wawe nimba ushaka ko amwenyura akwizihiye | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Bwira aya magambo umukunzi wawe nimba ushaka ko amwenyura akwizihiye

Bwira aya magambo umukunzi wawe nimba ushaka ko amwenyura akwizihiye

Urukundo ni kimwe mu bintu bituma abantu bishimirana ku buryo iyo abakundana babashije gushimishanya mu buryo  bwimbitse urukundo rwabo ruramba ndetse babikora kenshi rukaba rutazigera na rimwe ruzamo agatotsi, aha ariko nanone ntawakwirengagiza ko hari bamwe babyumva bitandukanye mbese bumva ko uburyohe bwurukundo ari mu gukora imibonano mpuzabitsina gusa nubwo babifata gutyo ariko  abahanga mu buzima bw'abantu bo siko babibona ahubwo bo bashimangira ko kubana kwabantu bishingiye ku biganiro bagirana ndetse nuko bo ubwabo bakirana.

Bityo twe twagerageje gushaka amwe mu magambo ushobora kubwira umukunzi wawe akakwishimira ndetse byaba nangombwa akaba yagusekera bityo urukundo rwanyu rugakura rugasagamba ruagashinga imizi izira kuma.

Mbega disi iyo usetse ndeba

Mbura aho nkwirwa nkumva ntwawe

Kuko iyo unezerewe ndarengwa

Wasamarira kunsanga

Nkumva rwose ndi ku idembe.

Singukunda nkabatabizi

Bamwe bateshaguzwa gitindi

Bakanatondoroka butenge

Bagira ngo twese niko dukunda

Kandi twebwe tutabikunda.

Reba waga ukuntu undeba

Rushaho cyane ndumva ntazi

Kandi rwose si agahararo

Igihe tumaranye si gito na gato

Ni wowe wanjye kangire!.

Naba nkonje cyangwa nshyushye

Naba nshonje cyangwa mpaze

Naba muzima cyangwa ndwaye

Nawe kandi uko waba kose

Ni wowe wanjye ubu nta gisibya.

Tags

29/Aug/ 2016,1 year ago |

Post Your Comment

Comments(4)
fabross
ee ark nibyo pe ntakuntu wabimubwir ngo agukatire
felix
nibyiz ark ni byinshi pee! ni poem
Enock NSHIMIYIMANA
Ubwose ibyobyose wazabirajyiza naryari
Cadeau Du Ciel
Muri Abambere Kbx!!
Sponsored Content