Dream Boyz igiye kumurikira album i Gicumbi mu gitaramo cy’ubuntu | eachamps rwanda

Dream Boyz igiye kumurikira album i Gicumbi mu gitaramo cy’ubuntu

Dream Boyz igiye kumurikira album i Gicumbi mu gitaramo cy’ubuntu

TMC na Platini bagize itsinda Dream Boyz bari mu myiteguro ya nyuma y’igitaramo bazamurikamo album yabo Wenda Azaza iki gitaramo kizabera i Gicumbi.

Mujyemana Claude [TMC] na Nemeye Platini bazamurikira iyi album abakunzi babo b’I Gicumbi mu gitaramo cyaguye kizabera kuri stade ya Gicumbi.

Wenda Azaza ni album ya 6 iri tsinda rizaba rishyize hanze nyuma ya Nzibuka n’Abandi bashyize hanze muri werurwe 2015.

Iyi Album izaba iriho indirimbo nyinshi zakozwe muri 2015 n’izo muri 2016 nka Uzamubwire, Inkundo z’i Kigali , 70, Birarangiye ft Jay Polly, Wenda azaza n’izindi.

Platini umwe mu bagize iri tsinda yavuze ko Iki gitaramo bakijyanye mu Mujyi wa Gicumbi mu rwego rwo kwegera abafana ba Dream Boyz batajya babasha kwitabira ibitaramo bisanzwe bibera mu Mujyi wa Kigali.

Yongeyeho ko bateganya kuzakorera no mu zindi ntara bamurika album zitaha mu rwego rwo gukomeza kwegera abafana babo bazwi ku izina ry’indatwa.

Iki gitaramo kizabera kuri Stade ya Gicumbi kuwa 10 Nzeri 2016 kwinjira bikazaba ari ubuntu. Dream Boyz izaba iherekejwe n’abandi bahanzi nka Knowless, Tom Close, Christopher, Jay Polly, Charly na Nina, Bruce Melodie na Yvan Buravan.

Tags

02/Sep/ 2016,5 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content