Gucana inyuma kimwe mu bigaragara mu mashusho y’indirimbo ‘Game over’ ya Asinah | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Gucana inyuma kimwe mu bigaragara mu mashusho y’indirimbo ‘Game over’ ya Asinah

Gucana inyuma kimwe mu bigaragara mu mashusho y’indirimbo ‘Game over’ ya Asinah

Mukasine Asinah umukobwa ukora injyana ya Danc hall yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Game Over’ yakoranye n’umuhanzi Neg G The General.

Iyi ndirimbo yumvikanamo umudiho wa Dancehall ukunze gukoreshwa n’abanya-jamaica . Asinah ashyize hanze amashusho yayo nyuma y’igihe kigera ku mezi atatu ayisohoye mu buryo bw’amajwi.

Mu mashusho y’iyi ndirimbo y’Asinah hagaragaramo gucana inyuma hagati y’abakundana nkuko yabiririmbye mu majwi yayo.

Nyuma yo gushyira hanze aya mashusho Asinah yavuze ko Iyi ndirimbo iri mu mishinga amaze iminsi akoraho. Ati:” nari mfite izindi ndirimbo muri studio ariko nsanga gushyira hanze indi audio ntaraha abafana banjye video bitaba bimeze neza. Iyi nimara kujya hanze nzasohora izindi nazo mpamya ko zizaba zifite imbaraga”.

Mu cyumeru gishize uyu muhanzikazi yinjiye mu gitaramo cya Wizkid cyabereye i Rugende ari kumwe n’umujyanama wa Wizkid n’abacuranzi be avugako baganiriye uburyo yakorana n’abahanzi bo muri Nigeria nubwo ataranoza umushinga neza.

Reba amashusho y’iyi ndirimbo hano:

Tags

03/Sep/ 2016,11 months ago |

Post Your Comment

Comments(4)
Payzo
Iturufu yo kwiyambika ubusa ntaho izamugeza
Demax
Rwose aje neza ikaze muri musika
chris
ndabona uyu mudada arikubizamo neza kbs courage kaju
Bolingo
Uyu nawe aranze yigize urusenda neza neza!!!
Sponsored Content