Urutonde rw'indirimbo 5 watunga zikunzwe cyane muri iki cyumweru kuri EAchamps | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Urutonde rw'indirimbo 5 watunga zikunzwe cyane muri iki cyumweru kuri EAchamps

Urutonde rw'indirimbo 5 watunga zikunzwe cyane muri iki cyumweru kuri EAchamps

Indirimbo ya King james na Kevin Lyttle yise "The Girl is mine"  niyo ikomeje kuza ku isonga mu ndirimbo zikunzwe cyane muri iki Cyumweru dusoza hagendewe ku mubare w'abayumviye ku rubuga EAchamps.rw n'abahisemo kuyivanaho.

Turabagezaho urutonde rw'indirimbo za mbere zikunzwe n'uburyo bwo kuzumva byoroshye, bifasha umufana kubona igihangano cy'umuhanzi akunda, bigafasha n'umuhanzi gusakaza igihangano cye mu buryo bworoshye akamenya n'umusaruro wavuyemo.

Ku rutonde rw'indirimbo zikunzwe harabanza iyitwa "The Girl is mine" ya King James yakoranye na Kevin Lyttle ukomoka ku kirwa cya St. Vincent  iyi ndirimbo bayisohoye mu minsi micye ishize. Ni indirimbo yakiriwe neza n'abakunze ibihangano bye bya mbere yakoze, ni umuhanzi umaze igihe kinini muri muzika nyarwanda unafite umabare munini w'abafana.

Umva unabashe gutunga indirimbo “The Girl is Mine”  King James na Kevin Lyttle .

Ku mwanya wa kabiri ku rutonde rw'indirimbo zishakishwa cyane muri iki Cyumweru dusoza haje indirimbo "I Love u" ya Sat-B ,Urban Boyz na Aime Bluestone.

Umva unabashe gutunga indirimbo “I Love U” yaririmbwe na Sat-B, Urban Boyz na Aime Bluestone. 

Ku mwanya wa Gatatu ku rutonde rw'indirimbo zashakishijwe cyane muri iki Cyumweru dusoza, haboneka indirimbo "Ntawamusimbura" y'umuhanzi Meddy muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni indirimbo yamaze ibyumweru bitatu ku mwanya wa mbere gusa uko iminsi ishira ikomeje gusubira inyuma

"Ntawamusimbura" ya Meddy yisanisha n'injyana yo hambere mu Rwanda, ni indirimbo iharawe cyane n'abakunzi ba muzika mu Rwanda. Uyu muhanzi ayisohora yavuze ko mu gihe cya vuba n'amashusho yayo azaba yasohotse. Yatunganyijwe na Lick Lick.

Umva unabashe gutunga indirimbo “Ntawamusimbura” ya Meddy

Ku mwanya wa kane ku rutonde rw'indirimbo zikunzwe muri iki Cyumweru haboneka indirimbo yitwa "Call me" y'itsinda Urban Boyz. Nubwo imaze iminsi ibiri yonyine iyi ndirimbo ikomeje gushakishwa cyane doreko aba basore bakunzwe cyane mu gihugu nta ndirimbo nshya baherukaga gusohora.

Urban Boyz nibo baherutse kwegukana irushanwa rya Primus guma guma aho berekanye ko bafite umubare munini w'abafana bakunda ibihangano byabo. 

Umva unabashe gutunga indirimbo “Call me” ya Urban Boyz

Ku mwanya wa gatanu ku rutonde rw'indirimbo zikunzwe muri iki Cyumweru haboneka indirimbo yitwa "Habibi" ya The Ben usanzwe ukorera muzika mu Mujyi wa Chicago muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iyi ndirimbo nayo ni imwe mu zikomeje kunyura cyane abakunda ijwi ry'uyu musore n'ibihangano bye muri rusange, yayikoze ubwo aheruka ku mugabane w'i Burayi, itunganywa muri Studio na Pastor P, umwe mu batunganya muzika bakomeye u Rwanda rufite.

Umva unabashe gutunga indirimbo “Habibi” ya The Ben

Tubibutse ko ushobora kubona urutonde rwuzuye rw'indirimbo zikunzwe muri iki cyumweru usuye urubuga rwa EAchamps Rwanda, aho ubona n'indirimbo zakunzwe cyane mu kwezi turimo, ndetse n'iz'ibihe byose hagendewe ku buryo zasuwe.

03/Sep/ 2016,1 year ago |

Post Your Comment

Comments(15)
255625915283
Turajyane ya peace
djmaisha
Turajyane By @Jody
+25761254311
Ntawamusimbura irikutwica yatumaze
JAMES Nkorerimana
Ntawamusimbura iri kumwanya pe pe
Dioscor
Indirimbo ya urbun boys bita I love you&S tb ntikabure
Dioscor
Indirimbo ya urbun boys bita I love you&S tb ntikabure
mugabo anselme
call me ya arban boyz iraryoshyepe!!!
+256780462107
Habibi ya the Ben yanyuze umutima wallah good kbs
faradji ibun gashema
Aaaaaa bulldog ni mero yambere yakwic nizabure pe jye ni bereye Ug
69840953
Ndiburund Mukayanza Inzoz Karayidaman Ntizibur
More Comments
Sponsored Content