Si Ikinyoma nibyo koko nari narapfuye ariko noneho nazutse “Perezida Robert Mugabe” | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Si Ikinyoma nibyo koko nari narapfuye ariko noneho nazutse “Perezida Robert Mugabe”

Si Ikinyoma nibyo koko nari narapfuye ariko noneho nazutse “Perezida Robert Mugabe”

Umukambwe Robert Mugabe w’imyaka isaga 92 y’amavuko akaba n’umwe mu bayobozi basheshe akanguhe mu  bakuru b’ibihugu yatangaje benshi ubwo y’ikuburaga akigendera adasoje inama yari ateraniyemo we n’abandi bahuriye m’Umuryango w’ubukungu w’ibihugu bya Afurika yo mu majyepfo [SADC], mu mvugo yuje gutebya cyane ubwo yageraga ku kibuga cy’indege I Harare yabwiye abanyamakuru ko yari yarapfuye ariko ubu yazutse ko kandi ubu ari mutaraga nta kibazo afite.

Ni nyuma y’aho uyu mukambwe asohokeye mu nama igitaraganya abantu ntibamenye aho arigitiye nyuma ibyuma bireba ingendo z’indege bikaza kwemeza ko indege uyu mukambwe yari arimo yari yerekeje I Dubai.

Guhera ubwo ibihuha byatangiye gukwizwa hose ko yaba yitabye Imana abandi bakavuga ko ubuzima bwe bwaba bugeze mu marembera ndetse ko yaba ari mu bitaro amerewe n’abi.

Gusa yaje gutungura benshi ubwo yageraga ku kibuga cy’indege yigenza ndetse anahita anakorana ikiganiro kigufi n’abanyamakuru bari baryamiye amajanja bamutegereje nawe abatangariza ko koko yari yarapfuye yazutse!

Mu magambo ye avanze n’urwenya yagize ati”yego nari narapfuye, ni ukuri nari narapfuye, gusa ubu nazutse nkuko mpora nzuka iteka iyo ngarutse mu gihugu cyanjye, ndi muzima!”

Nyuma uyu mukambwe akaba yaje kubwira abanyamakuru mu rurimi gakondo rwitwa igi- Shona ko impamvu yari yagiye I Dubai ari ikibazo cy’umwe mu bana be.

Mugabe kurubu igihugu cye cyikaba cyugarijwe n’ibibazo byubukungu ndetse n’imungu ya ruswa isa n’iya kataje utaretse n’imvururu za hato nahato mu baturajye binubira ubukene ndetse bamwe bakanerura bakavuga ko hakenewe impinduka ariko Mugabe we siko abibona.

Hashize ibyumweru bibiri polisi y’iki gihugu [Zimbabwe] yirirwa mu mihanda itandukanye ije guhosha imyigaragambyo ikorwa n’abadashyigikiye ubuyobozi buriho.

Uyu mukambwe umaze imyaka isaga 36 ari ku butegetsi nyuma y’aho iki gihugu cyiyomoraga ingoma ya gikoroni ya bongereza akaba yarahise akiyobora ndetse akaba anavuga ko yiteguye kwiyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe muri iki gihugu mu 2018.

Tags

05/Sep/ 2016,1 year ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content