MK Isacco yasusurukije ibirori byo gutora Nyampinga wa Afurika y'i Burasirazuba mu Bufaransa | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

MK Isacco yasusurukije ibirori byo gutora Nyampinga wa Afurika y'i Burasirazuba mu Bufaransa

MK Isacco yasusurukije ibirori byo gutora Nyampinga wa Afurika y'i Burasirazuba mu Bufaransa

Murwanashyaka Isac [MK Isacco], umuhanzi w'umunyarwanda uba mu Bufaransa yasusurukije abitabiriye umuhango wo gutora Nyampinga wa Afurika y'i Burasirazuba mu Bufaransa, umukobwa ukomoka muri Kenya yegukana ikamba.

Miss East Africa France 2016 ni umuhango wo gutora Nyampinga ukomoka mu Burasirazuba bwa Afurika ubaye ku nshuro ya gatanu, ibirori byabaye tariki ya 3 Nzeri, 2016 bisusurutswa n'abahanzi bakomeye batandukanye. MK Isacco ni umwe mu bari batumiwe.

Ikamba ryahatanirwaga n'abakobwa baturutse mu bihugu bitanu aribyo u Rwanda, u Burundi, Uganda, Kenya ndetse na Tanzania. Umukobwa witwa Esther Tunchi ukomoka muri Kenya niwe watorewe kuba Nyampinga, Diane Umutoni wari waserutse ku ruhande rw'u Rwanda ntiyasekerwa n'amahirwe.

Nyampinga ukomoka muri Kenya niwe wambitswe ikamba. Aha ari kumwe n'umuhanzi MK Isacco.

MK Isacco wari watumiwe nk'umuhanzi wo gususurutsa iki gitaramo yabwiye EAchamps Rwanda ko cyitabiriwe ku rwego rushimishije yongeraho ko nubwo u Rwanda rutatahanye ikamba, yizera ko yaserutse neza mu cyiciro cy'abahanzi baririmbye muri uwo muhango.

Usibye MK Isacco wari watumiwe nk'umuhanzi w'ibanze mu bagombaga gususurutsa abitabiriye uyu muhango, hanagaragaye abandi bahanzi bazwi mu bakomoka muri aka Karere ka Afurika y'i Burasirazuba barimo uwitwa Solia Grace, n'umuraperi Mwenyebiz, bombi bakomoka muri Kenya.

06/Sep/ 2016,2 years ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...