Yagurishije inzu ye iri muri Amerika aza korora amafi mu Rwanda | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Yagurishije inzu ye iri muri Amerika aza korora amafi mu Rwanda

Yagurishije inzu ye iri muri Amerika aza korora amafi mu Rwanda

Ku myaka 57 y’amavuko Roger Shaw yafashe icyemezo cyo kugurisha inzu ye yari afite muri leta zunze ubumwe za Amerika kugira ngo aze gushora imari mu bworozi bw’amafi mu Rwanda.

Uyu mugabo wari usanzwe atuye muri California ho muri leta zunze ubumwe za Amerika yaje gufata icyemezo cyo kuza gutura mu Rwanda we n’umufasha we w’u munyarwandakazi nyuma y’aho aziye kenshi gusura u Rwanda.

Uyu mugabo uhamya ko icyemezo yafashe cyo kugurisha inzu ye akerekeza mu bugesera aho akorera ubwozi bwe ari cyo cyemezo cyiza yaba yarafashe mu buzima bwe asanzwe ari inararibonye mu bworozi bw’amafi cyane ko y’ize ubuhinzi n’ubworozi bw’amafi muri kaminuza ya Auburn University iherereye muri leta zunze ubumwe za Amerika nyuma aza gukora ibijyanye n’uyu mwuga ahantu hatandukanye harimo ibihugu byo mu burayi, Aziya n’Amerika

Gusa uyu mugabo avuga ko yagiye ahura n’imbogamizi zitandukanye ziganjemo ibibazo by’’amashanyarazi, kubura internet,…

Uyu mworozi kandi avuga ko yiyemeje kugendana nu Rwanda mu ntego z’icyerecyezo cya makumyabiri makumyabiri y’ifashishije ubworozi bwe.

Ubu bwrozi kandi Shaw abufatanya n’ubundi bw’inka n’inkoko byose akorera mu bugesera ahitwa Gashora hfi y’icyuzi cya Murayi.

Source: Newtimes.co.rw

Tags

06/Sep/ 2016,1 year ago |

Post Your Comment

Comments(3)
niyibizi gisumo
wahisemo neza,niba hari nikindi wasizeyo uzasubireyo ukigurishe.wiyubakire mu rwanda.
Masokubona
Mbega inzu yororeramo inkoko!!!!!!! nihatari kbsa
Ntabwoba
Azumirwa
Sponsored Content