Itsinda rya Sauti Sol ryemeje amatariki mashya y'igitaramo rizakorera i Kigali | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Itsinda rya Sauti Sol ryemeje amatariki mashya y'igitaramo rizakorera i Kigali

Itsinda rya Sauti Sol ryemeje amatariki mashya y'igitaramo rizakorera i Kigali

Itsinda rya muzika Sauti Sol, ryo muri Kenya, ryemeje kuzataramira i Kigali ku ya 17 Nzeli 2016 rimurika Alubumu yaryo ryise « Live and die in Africa » nyuma y’uko ryari ryasubitswe iki gitaramo ryagombaga kuhakorera ku ya 20 Kanama 2016.

Twagira Bruce ureberera inyungu za Sauti Sol mu Rwanda yatangarije Imvaho Nshya ko icyo gitaramo kizabera muri Camp Kigali, kandi ko iri tsinda ryiteguye kuzataramira abakunzi bayo bo mu Rwanda ibamurikira Alubumu yayo nshya.

Yagize ati

Sauti Sol yanyemereye ko yiteguye kuzashimisha abafana bayo mu gitaramo cyo kuzamurika Alubumu yayo.

Twagira yavuze ko igitaramo cyari cyasubitswe kuko bari bakirimo gushaka abaterankunga ngo none ubu barabonetse.

Sauti Sol mu minsi micye irataramira Abanyarwanda

Uretse Sauti Sol muri icyo gitaramo hazaririmbamo abahanzi nyarwanda nka Yvan Buravan, 3Hills (Eric Mucyo na Hope Irakoze), Neptunes n’abanyeshuri biga umuziki ku ishuri ry’ubuhanzi n’ubugeni ryo ku Nyundo. Yavuze ko batoranyije abahanzi bataramenyekana cyane mu rwego rwo kubaha amahirwe kuko bafite impano mu buryo bugaragara.

Alubumu « Live and die in Africa » ya Sauti Sol igizwe n’indirimbo zitandukanye harimo iyitwa « Isabella », « Sura yako » n’izindi. Sauti Sol igizwe na Bien-Aimé Baraza, Willis Chimano, Savara Mudigi, na Polycarp Otieno. Aba basore muri iyi minsi bakunzwe cyane mu ndirimbo bakoranye na 2Baba [2 Face Idibia], bayise Oya Come Make We Go.

Tags

07/Sep/ 2016,7 months ago |

Post Your Comment

Comments(2)
Rivuzimana Evariste
Sauti Solo Mumumuziki Nabasore Beza Babikora Neza Nimurabe Mubafate Mumugongo Mugire Ico Muvuze.
da Corrector
habibi so fresh until november¡!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
Sponsored Content