Urutonde rw'indirimbo 5 watunga zikunzwe cyane muri iki cyumweru kuri EAchamps | eachamps rwanda

Urutonde rw'indirimbo 5 watunga zikunzwe cyane muri iki cyumweru kuri EAchamps

Urutonde rw'indirimbo 5 watunga zikunzwe cyane muri iki cyumweru kuri EAchamps

Indirimbo nshyashya y'itsinda rya Urban Boyz yitwa “Call Me” niyo yaje ku isonga mu ndirimbo zikunzwe cyane muri iki Cyumweru hagendewe ku mubare w'abayumviye ku rubuga EAchamps.rw n'abahisemo kuyivanaho.

Turabagezaho urutonde rw'indirimbo za mbere zikunzwe n'uburyo bwo kuzumva byoroshye, bifasha umufana kubona igihangano cy'umuhanzi akunda, bigafasha n'umuhanzi gusakaza igihangano cye mu buryo bworoshye akamenya n'umusaruro wavuyemo.

Ku rutonde rw'indirimbo zikunzwe habanza iyitwa “Call Me” ya Urban Boyz, ni indirimbo iri tsinda ryasohoye 'nk'ishimwe ku bafana' bababaye hafi mu irushanwa rya Primus Guma Guma Superstar baherutse kwegukanamo umwanya wa mbere bagahabwa igihembo kiruta ibindi.

"Call Me" ya Urban Boyz barangije kuyifatira amashusho, yakozwe na Pest (GrateMake) wo muri Uganda. Ni imwe mu ndirimbo zizasohoka kuri album ya Urban Boyz bise "Adamu na Eva."

Umva unabashe gutunga indirimbo “Call Me” ya Urban Boyz.

Ku mwanya wa kabiri ku rutonde rw'indirimbo zashakishijwe cyane muri iki Cyumweru dusoza, haboneka indirimbo "Ujumbe" y'umuhanzikazi Knowless Butera, iririmbwe mu rurimi rw'Igiswahili gusa nk'ingamba yihaye mu kwagurira ibikorwa bye mu Karere.

Ni yo ndirimbo ya mbere Knowless yasohoye nyuma yo kurushinga n'umujyanama we, Ishimwe Clement. "Ujumbe" ni imwe mu ndirimbo iri kuri album ya Knowless yise Queens. Mu minsi ishize uyu muhanzi yamuritse iyi album aho avuka mu Ruhango yakirwa mu buryo budasanzwe.

Umva unabashe gutunga indirimbo “Ujumbe” yaririmbwe na Knowless. 

Ku mwanya wa gatatu ku rutonde rw'indirimbo zikunzwe cyane muri iki Cyumweru dusoza haje indirimbo "Inzozi Mbi Zabo" y'umuraperi Riderman. Ni indirimbo yasohokanye n'amashusho yayo, ni imwe mu ziri kuri album uyu muhanzi yise "Ukuri".

Riderman ateganya kumurika album ye ya karindwi izaba iriho iyi ndirimbo n'zindi nshyashya mu mpera z'uyu mwaka. Mu ndirimbo zizakurikira "Inzozi Mbi Zabo" harimo n'iyo yakoranye na Bruce Melodie nk'uko aherutse kubitangariza EAchamps.

Umva unabashe gutunga indirimbo “Inzozi Mbi Zabo” ya Riderman

Ku mwanya wa kane ku rutonde rw'indirimbo zikunzwe muri iki Cyumweru haboneka indirimbo nshyashya ya King James, yayikoranye n'umuhanzi Kevin Lyttle ukorera muzika mu Mujyi wa Miami ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bayise "The Girl Is Mine."

Kevin Lyttle waririmbanye na King James ni umuhanzi ukomeye ku rwego mpuzamahanga, yamenyekanye cyane mu ndirimbo "Turn Me On" yasohotse muri 2004. "The Girl Is Mine" yari imaze igihe kinini ikozwe .

Umva unabashe gutunga indirimbo “The Girl Is Mine” ya King James na Kevin Lyttle

Ku mwanya gatanu ku rutonde rw'indirimbo zikunzwe hari “Ntawamusimbura” yaririmbwe na Meddy. Ni indirimbo imaze iminsi iharawe cyane mu Rwanda, yamaze igihe kirekire iyoboye uru rutonde.

Meddy ukorera muzika muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, amaze igihe abwira abafana be kwitegura kuko amashusho y'iyi ndirimbo nayo ari mu nzira. "Nta wamusimbura" ni indirimbo yakumbuje abakunzi ba muzika, injyana zo hambere mu Rwanda.

Umva unabashe gutunga indirimbo “Ntawamusimbura” ya Meddy.

Tubibutse ko ushobora kubona urutonde rwuzuye rw'indirimbo zikunzwe muri iki cyumweru usuye urubuga rwa EAchamps Rwanda, aho ubona n'indirimbo zakunzwe cyane mu kwezi turimo, ndetse n'iz'ibihe byose hagendewe ku buryo zasuwe.

Tags

10/Sep/ 2016,6 months ago |

Post Your Comment

Comments(22)
MUTAMA Bede
Birigute ko mudaherutse kuduha indirimbo nshasha?
Julio
Turabemera sana
Sosthene Muhawenimana
None Ko Mudaheruka Kuduha Indirimbo Nsha Bimeze Bite?
Emery Niyokubahwa
Abahanzi Nyarwanda Ndabakunda Cane
ndagano hertier
kbs knowless nakomeze abikore tumurinyuma ujumbe yara dushimishije cyn
Modeste
Eachamps.com Is the first and only website which has the clear services in Rwanda & Uganda so don't give up....
Firinyoso
Aba Rapper Nyarwanda Ndabakunda Mwese Kbs.
MUTAMA BEDE
KABISA TURABASHIMIRA KUKUNTU MUTWITWARARIKA MUKUTURONSA INDIRIMBO NSHA HAMWE NIZIKUNZWE NIMUKOMEREZAHO MURAKOZE.
Gadson
inzozi mbi by Riderma irashimishije kbs, Rider akomereze aho ibisumizi muri rusange tumuri inyuma
Nkunzimana
News Music
More Comments
Sponsored Content