Isezerano rishya hagati ya Perezida Kagame na Wendy Waeni umwana w’ imyaka 11 | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Isezerano rishya hagati ya Perezida Kagame na Wendy Waeni umwana w’ imyaka 11

Isezerano rishya hagati ya Perezida Kagame na Wendy Waeni umwana w’ imyaka 11

Wendy Waeni yavukiye mu gihugu cya Kenya mu gace ka Hurumu mu muryango uciriritse ubu ni icyamamare muri Africa ndetse n’irwota masimbi aho yagiye abasha kugera kubera impano ye yogukora ibisa n’ibitangaza,kur’iyi nshuro yakiriwe n’umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame.

Waeni wujuje imyaka 11 muri Kamena uyu mwaka, aheruka kwizezwa n’abakuru b’ibihugu bitandukanye kumutumira mu bihugu byabo aho yagiye abasura mu ngoro zabo.

kuwa 12 Ukuboza 2014, ubwo Wendy Waeni yarimo asusurutsa abitabiriye ibirori by’umunsi w’Ubwigenge bwa Kenya “Jamhuri Day”, byahereye muri Nyayo Stadium bigakomereza mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu ari n’aho yahuriye n’abayobozi b’ibihugu batandukanye ndetse banagirana ibiganiro byihariye.

N’iko kuza guhura na Perezida Kagame baraganira bishyira kera yewe biza no kurangira amusezeranyije ko azamutumira I Kigali bakaganira byimbitse.

Perezida Kagame ahura na Wendy Weni bwa mbere

Uyu mwana w’umukobwa yaritaye mu gutwi mu minsi ishize aza kwifashisha imbuga nkoranyambaga maze yibutsa perezida Kagame ko hari isezerano bafitanye ritarasohozwa.

Ku munsi wa  9 Nzeri 2016, ni bwo uwo mwana w’umukobwa wamaze kuba icyamamare, yakiriwe n’Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame, gusa nta cyatangajwe mu byo baganiriye.

Wendy Waeni ubwo  yarari mu nzira ataha, abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yasezeye kuri Perezida Paul Kagame ndetse amushimira uburyo yamwakiriye anamusezeranya ko azagaruka vuba.

Yagize ati; ‘ Uramuke Perezida,urakoze Perezida Paul Kagame kunyakira. Nzagaruka bidatinze.”

Wendy Waeni ni umwna ugaragaza ubuhanga haba mu ishuli ndetse no mu mivugire cyane cyane iyo aganira n’itangazamakuru.

Mu kiganiro kigaragara ku rubuga salmaibra.co.ke, cyo kuwa 22 Nyakanga 2015, Wendy Waeni abazwa ibintu bitangaje yaba amaze guhura nabyo mu rugendo rwe nk’umukobwa ukora imikino ngororamubiri.

Yagize ati “Gutumirwa mu ngoro y’Umukuru w’Igihugu na Nyakubahwa Perezida Uhuru Kenyatta kuri Jamhuri Day. Kugaragaza impano yanjye mu mamurika mpuzamahanga y’impano muri Taiwan n’u Bushinwa. Guhabwa ubutumire na Perezida Paul Kagame, ubundi bwa John Mahama wa Ghana na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, David Cameron.”

Perezida Kagame yazaniwe impano na Wendy Waeni

Uyu mwana w’umukobwa avuga ko akunda gukoresha impano ye, akagira inzozi zo kuzaba umupilote w’indege, agasaba guverinoma za Afurika guteza imbere abafite impano nk’iye, nk’umurimo ushobora gufasha benshi mu bakiri bato.

Waeni ahamya ko sport ishobora kuba isoko y'ubuzima ndetse ikanakubyarira agatubutse

12/Sep/ 2016,1 year ago |

Post Your Comment

Comments(2)
ngirumpstse jesus.merci
peresida wacu komeza utwiyoborere uteza urwanda rwacu imbere byumwihariko urubyiruko
Simon
uyu mwana afite ejo heza natwe duteze imbere abana b'u Rwanda!!
Sponsored Content