Umuhanzi Leon yashyize hanze indirimbo nshya ishimangira ubuhanga bwe muri AfroBeat | eachamps rwanda

Umuhanzi Leon yashyize hanze indirimbo nshya ishimangira ubuhanga bwe muri AfroBeat

Umuhanzi Leon yashyize hanze indirimbo nshya ishimangira ubuhanga bwe muri AfroBeat

Umuhanzi ukora ijyana y’Afrobeat Leon Dile yashyize hanze indirimbo nshya yise Mabuja yakoranye na Gisa cy’inganzo.

Leon Dile uzwi mu ndirimbo bucura ,ndagukumbuye , nzaherahe n’izindi yaherukaga gushyira hanze iyo yise Ndagukumbuye yagiye no gukorera amashusho yayo mu gihugu cy’ubuyapani.

Muri iyi ndirimbo ye nshya yise Mabuja Leon Dile agaruka ku buzima busanzwe bwo mu rugo aho umukozi uba ukora akazi ko mu rugo yisanga asigaye akundwa na nyirabuja.

Hari aho aririmba ati: ‘’Burya umurengwe usiga inzara amaboko atareshya ntaramukanya sinkitwa umuboyi nsigaye nitwa umucherie sinyoza amasahane cyangwa ngo nkorope mu nzu nsigayendi uwo gusasa uburiri ese ni kuki ushaka kunyicisha ukambuza ubuzima……’’

Mu kiganiro na Eachamps  Leon yadutangarije ko iyi ndirimbo yabanje kuyitondera mbere yo kuyisohora kugirango izabashe kunogera abakunzi n’abakunda injyana ya afrobeat by’umwihariko.

Yongeyeho ko mu minsi ya vuba azashyira hanze amashusho yayo akaba asaba abakunzi be n’abakunzi ba muzika muri rusange gukomeza kumushyigikira.

Umva unabashe gutunga indirimbo “Mabuja”  ya Leon Dile .

Leon ari ku rubyiniro

Reba hano amashusho y'indirimbo Ndagukumbuye Leon yakoreye mu Buyapani

Tags

20/Sep/ 2016,6 months ago |

Post Your Comment

Comments(2)
Fredal
Wawooooooo, its incredible to see that we still have such musicians in the market. We love afrobeat and keep going Leon dile. And I love your songs, they have good message.
hilande.
wooooow big up ma boy urashoboye kbs, am proud of U.
Sponsored Content