Ange Kagame yasuye Urubohero i Kayonza, afatanya n'abagore baho kuboha agaseke | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Ange Kagame yasuye Urubohero i Kayonza, afatanya n'abagore baho kuboha agaseke

Ange Kagame yasuye Urubohero i Kayonza, afatanya n'abagore baho kuboha agaseke

Ange Ingabire Kagame, umukobwa wa Perezida Paul Kagame n’umufasha we Jeannette Kagame, yasuye abagore mu rubohero i Kayonza mu kigo cy’abagore biyemeje kwiteza imbere babyaza umusaruro amahirwe n’impano bafite, iki kigo kikaba kizwi nka "Rwanda Women’s Opportunity Center".

Kuri uyu wa Gatatu tariki 5 Ukwakira 2016, Ange Kagame yatangaje ku rubuga rwa Twitter ko yishimiye gusura abagore bakora umwuga w’ububoshyi bw’uduseke n’ibindi bifitanye isano natwo, hanyuma agaragaza ko nawe arimo gushyira mu bikorwa ubumenyi afite mu bijyanye no kuboha uduseke.

Ange Kagame yagize ati: "Ndimo gushyira mu bikorwa ubumenyi mfite mu kuboha agaseke, hamwe n’abagore b’igitangaza bo muri Rwanda Women’s Opportunity Center i Kayonza... Byari ibyishimo kubasura, hariya hantu harimo gukorwa akazi gashimishije cyane."

Uru ruzindo rwa Ange Kagame, rwashimye cyane n’umunyamerikakazi Laurie Adams, impirimbanyi mu burenganzira bw’abagore, akaba na Perezidante w’umuryango mpuzamahanga Women for Women International ukorana n’iki kigo umukobwa wa Perezida yasuye.

 

06/Oct/ 2016,1 year ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content