Ubudasa mu birori byo kwakira Phantom 6/6+ i Kigali (Amafoto) | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Ubudasa mu birori byo kwakira Phantom 6/6+ i Kigali (Amafoto)

Ubudasa mu birori byo kwakira Phantom 6/6+ i Kigali (Amafoto)

Sosiyete ya Tecno ikora telefoni mu byiciro bitandukanye, iherutse kumurika ubwoko bw'izigezweho mu cyiciro cyo hejuru, ibirori nyamukuru ku rwego mpuzamahanga bibera i Dubai, no mu Mujyi wa Kigali yakiranwa ubwuzu mu birori byabereye muri Marriot Hotel.

Wari umunsi w'ibyishimo n'akanyamuneza ku babashije kwitabira ibi birori ndetse n'abakunda ibigezweho by'umwihariko telefoni nziza kandi zigezweho. Hakiriwe iyitwa Phantom 6 ndetse na mukuru wayo Phantom 6 Plus, izi zombi ziri mu bwoko buheruka bw'iza Tecno ziteguranwe ikoranabuhanga rigezweho mu nzego zose.

Ibirori byo kumurika izi telefoni ziteye amabengeza, byitabiriwe n'abacuruzi bafatanya na Tecno mu kuzigeza ku Banyarwanda, abakunda ibicuruzwa bya Tecno, Abayobozi n'abakozi bayo, ndetse binagaragamo ubwiganze bw'abanyamideli bagezweho muri Kigali. Uyu muhango wanahuriranye no kwizihiza imyaka 10 uruganda rwa Tecno rumaze.

 

Tags

11/Oct/ 2016,11 months ago |

Post Your Comment

Comments(6)
J.paul
Mutubwire ibiciro byazo.nizere ko mudahenda cyane.
TJoe
Abo bana man
Niyorumuri jean
Izo telephone za phantom ko mutatubwira igiciro?
Keza Ketia
ndabona byari sw
dede claude
izo telephone zigura gute?
jennifer 11 months ago
213000
yves
aba bana kbs
Ndejuru Richard 10 months ago
Kbs
Sponsored Content