Telefoni za Samsung Galaxy Note 7 zahagaritswe mu Rwanda | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Telefoni za Samsung Galaxy Note 7 zahagaritswe mu Rwanda

Telefoni za Samsung Galaxy Note 7 zahagaritswe mu Rwanda

Ikigo gishinzwe kugenzura imirimo ifitiye Igihugu akamaro, RURA, cyasohoye itangazo rihagarika rikanabuza abanyarwanda gukoresha telefoni za Samsung Galaxy Note 7 nyuma y'aho bigaragariye ko zishobora guteza ibibazo ku bazitunze.

Telefoni za Samsung Galaxy Note 7 zagiye zigaragaza ibibazo muri batiri zazo, aho hari n'abo zaturikanye hirya no hino ku Isi bitewe n'uburyo zishobora gushyuha ndetse zigashya zigakongoka. Uruganda rwa Samsung narwo rwasabye abaziguze guhagarika kuzikoresha.

Samsung iherutse no gutangaza ko igiye gutangira gutanga no koherereza abaguze Galaxy Note 7, uturinda ibiturika zajya zishyirwamo n'abazisubiza ku ruganda kuko izi telefoni byagaragaye ko isaha n'isaha zishobora kuba zaturika ndetse bikagira ingaruka ku bazikoresha.

Itangazo rya RURA rikumira rikanabuza Galaxy Note 7 mu Rwanda, ryasohotse ku wa 12 Ukwakira 2016, rikubiyemo amabwiriza, abuza icuruzwa n'ikwirakwizwa ry'ubu bwoko bwa telefoni za Samsung, ndetse rikanasaba abaziguze kuzizimya bakazisubiza aho zaguzwe.

Itangazo rya RURA ribuza, rikanakumira Samsung Galaxy Note 7 mu Rwanda.

Uruganda rwa Samsung rwagiye rukora amagerageza menshi agamije gukemura ibibazo by'izi telefoni zitari zimaze igihe kinini zisohotse, gusa ntibyashobotse kuko n'abaguze izakoreweho ayo magerageza agamije gukosora ibibazo zifite, bongeye guhura nabyo.

Samsung Galaxy Note 7 zasanzwemo ibibazo byo kuba batiri zazo zishyuha cyane mu gihe ziri ku muriro, zigashya, hakaba n'igihe zituritse bikaba byateza ibibazo uwegereye aho zicometse. Itangazo rya RURA ryaje rikurikira iry'uruganda rwakoze izi telefoni ryaburiraga abazifite kuzizimya, ndetse zigasubizwa ku ruganda.

Uruganda rwa Samsung ntiruratahura impamvu ituma izi telefoni zishya, zikanaturika.

Tags

13/Oct/ 2016,11 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content