Perezida Buhari yaburiwe n'umugore we ko atazamushyigikira mu matora y'ubutaha | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Perezida Buhari yaburiwe n'umugore we ko atazamushyigikira mu matora y'ubutaha

Perezida Buhari yaburiwe n'umugore we ko atazamushyigikira mu matora y'ubutaha

Perezida wa Nigeria, Muhammadu Buhari yaburiwe n'umugore we ko atazamushyigikira mu matora y'uzayobora Nigeria muri manda itaha natirukana benshi mu bakomeye yashyize muri guverinoma ye.

Aisha Buhari, umugore wa Perezida Buhari yabwiye BBC ko umugabo we "atazi" namba abenshi mu bayobozi bakomeye yagiye aha imyanya muri guverinoma. Yanavuze ko ubuyobozi bwa Nigeria bwinjiriwe mu buryo bwatumye imyanya y'ubuyobozi itangwa mu buryo butazwi na bose.

Perezida Buhari yatowe mu mwaka ushize wa 2015, yizeza abaturage ba Nigeria gushyiraho ingambo zikarishye zo guhashya ruswa n'icyenewabo muri guverinoma y'icyo gihugu. Aisha Buhari na Muhammadu Buhari bamaranye imyaka 27 babana nk'umugore n'umugabo.

Aisha Buhari yafashe icyemezo cyo gushyira ku karubanda ibyo atumvikanaho na Perezida Buhari.

Aisha Buhari yavuze ko abantu benshi kandi badahuje icyerekezo n'ishyaka rya AFC riri ku buyobozi muri Nigeria binjijwe muri guverinoma mu buryo bwihishwe inyuma n'abantu bacye atavuze mu mazina.

Ati: "Perezida ntazi 45 muri 50 bahawe imyanya, nk'urugero, kandi nanjye ntabwo mbazi nubwo maranye nawe imyaka 27."

Yakomeje avuga ko ubu hari abantu bamwe mu gihugu biyicariye mu ngo zabo ntacyo bakora, bategereje guhamagarwa ngo bayobore ikigo runaka cyangwa bahabwe imyanya y'ubuyobozi muri za minisiteri zitandukanye.

Madamu Buhari yeruye ko ashobora kudashyigikira umugabo we mu matora ya 2019 muri Nigeria.

Abajijwe kuvuga amazina y'abinjiriye rwihishwa ubuyobozi bwa Nigeria yabyanze, asubiza umunyamakuru agira ati: "Uzabamenya nureba televiziyo". Madamu Aisha Buhari yanavuze ko kugeza ubu umugabo we atigeze anamubwira niba aziyamamaza mu matora ya 2019 muri Nigeria.

Yakomeje avuga ko nubwo atamubwira niba aziyamamaza, ko ibintu nibikomeza nk'uko bimeze magingo aya, kugeza muri 2019, atazamujya inyuma cyangwa ngo azamure ijwi asaba abandi bagore gusohoka mu ngo ngo batore.

Abajijwe icyo abona gikomeye uboyobozi bwa Buhari bwagezeho, yavuze ko kugeza ubu umutekano mu gihugu hose warushijeho kwiyongera ndetse kugeza ubu ibice bya Maiduguri byahoze mu maboko y'inyeshyamba bikaba byaragarutsemo amahoro.

Tags

14/Oct/ 2016,11 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content