U Rwanda rubimburiye ibihugu by'Isi gutangiza ikoreshwa rya “Drones” mu gutabara ubuzima | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

U Rwanda rubimburiye ibihugu by'Isi gutangiza ikoreshwa rya “Drones” mu gutabara ubuzima

U Rwanda rubimburiye ibihugu by'Isi gutangiza ikoreshwa rya “Drones” mu gutabara ubuzima

U Rwanda rubimburiye ibihugu byo ku Isi mu gutangiza ikoranabuhanga rikoresha utudege tutagira abapilote (drones) mu kugeza amaraso ku barwayi, n'ibindi nkenerwa biba byihutirwa mu bitaro bitandukanye mu Gihugu.

Umuhango wo kumurika ku mugaragaro izi ndege nto zitagira abapilote zigiye gufasha u Rwanda mu buvuzi, wabereye mu Karere ka Muhanga kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Ukwakira 2016 witabirwa n'Umukuru w'Igihugu, Paul Kagame.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yashimiye abagize uruhare muri uyu "mushinga w'ingirakamaro cyane cyane Zipline" anavuga ko "ubu buryo bwo gutwara ibikenerwa mu buvuzi hifashishijwe utudege duto (drones)" ari "intambwe y'ingenzi" u Rwanda ruteye. 

Perezida Kagame atangiza ku mugaragaro ikoreshwa ry'utu tudege

Ni umushinga wagejejwe mu Rwanda n'ikigo cya Zipline cyo muri Calfornia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Iri koranabuhanga mu Rwanda ryitezweho kuzoroshya ingendo no gutwara amaraso n'ibindi nkenerwa mu buryo bworoshye kurusha uko byari bisanzwe.

Ikigo cya Zipline cyakoze iri koranabuhanga kigizwe n'abenjeniyeri (engineers) bahoze bakorera ibindi bigo bikomeye ku Isi nka Space X, Google, Lockheed Martin n'ibindi bitandukanye. Utu tudege tuzafasha mu gukemura imbogamizi zikomoka ku kuba hari uduce tumwe bigoranye kugeramo mu buryo busanzwe.

Izi ndege nto zizajya zigera mu bice byinshi by'u Rwanda.

Izi ndege nto zitwara zizifashishwa ku bigo by'ubuzima 21 biherereye mu Burengerazuba, Amajyaruguru, ndetse n'Amajyepfo ahari imisozi ihanamye byajyaga bigorana kuhageza amaraso, n'ibindi nkenerwa mu butabazi bwihutirwa, imikorere yazo ntizabangamira indege zisanzwe kuko zizajya zigendera munsi ya metero 152 uvuye ku butaka.

Izi ndege zibasha kwitwara zikoresheje amakuru y'icyerecyezo zihabwa na GPS. Ubuyobozi bwa Zipline bwavuze ko igiciro cyo kugurutsa indege imwe muri izi kizajya kiba gihwanye neza n'igisanzwe cya moto cyangwa izindi nzira zifashishwaga mu butabazi bwihutirwa.

 

14/Oct/ 2016,1 year ago |

Post Your Comment

Comments(7)
abdul
ntacyibazo icyojyikorwaturacyishimiyekd imanikomezeyungurubwenjye abajyitekereje
Trey el tresor
Thus goodrnMy rwanda rise and rise....
anathole
mukomeze mukataze
Yvette
Go go Rwanda!!!!
Gakire Richard
Mbese mwe ntimuzi ikinyarwanda, ko bavuze ko u rda rubimburiye ibindi bihugu mu kuzikoresha mu gutabara ubuzima bavuze ko zakorewe iwacu?
Nzabambarirwa
Njye narumiwe. Ibindi bihugu kwisi? Ariko aba banyamakuru bize itangazamakuru kweri? Ubwo se nukugira ngo inkuru ikunde Isomwe cyane? Muteye agahinda rwose. Nimwe mutual tidaterimbere.
nyrakimana
ese ko umutwe wiyi nkuru uvuga ko urwanda rubimburiye ibindi bihugu kwisi mugukoresha izi ndege zaba zarakorewe murwanda kuko zitarahakorewe igihugu cyazikoze nacyo cyaba kizikoresha
Assurbanipale 1 year ago
Ahubwo mwebwe mwumva nabi bavuze mubijyanye nubuzima ntibavuze ko u Rwanda arirwo ruzikoresheje bwambere.
Sponsored Content