Urutonde rw'indirimbo 5 watunga zikunzwe cyane muri iki cyumweru kuri EAchamps | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Urutonde rw'indirimbo 5 watunga zikunzwe cyane muri iki cyumweru kuri EAchamps

Urutonde rw'indirimbo 5 watunga zikunzwe cyane muri iki cyumweru kuri EAchamps

Indirimbo nshyashya y'umuhanzi Social Mula yise "Amahitamo" niyo iyoboye indirimbo zikunzwe kurusha izindi muri iki Cyumweru hagendewe ku mubare w'abayumviye ku rubuga EAchamps.rw n'abahisemo kuyivanaho.

Turabagezaho urutonde rw'indirimbo za mbere zikunzwe n'uburyo bwo kuzumva byoroshye, bifasha umufana kubona igihangano cy'umuhanzi akunda, bigafasha n'umuhanzi gusakaza igihangano cye mu buryo bworoshye akamenya n'umusaruro wavuyemo.

Ku rutonde rw'indirimbo zikunzwe habanza iyitwa “Amahitamo” ya Social Mula, ni indirimbo uyu muhanzi yasohoye mu minsi micye ishize nyuma yo gusohora iyitwa "Ku Ndunduro" yakiriwe neza ndetse igakundwa na benshi. Indirimbo "Amahitamo" nayo yatangiye kugera ikirenge mu cy'iyayibanjirije.

Umva unabashe gutunga indirimbo “Amahitamo” ya Social Mula.

Ku mwanya wa kabiri ku rutonde rw'indirimbo zikunzwe cyane muri iki Cyumweru dusoza, haboneka indirimbo "Wancitse Vuba" ya Bruce Melodie na Riderman, ni indirimbo ya kabiri aba bahanzi basohoye bafatanyije muri 2016, nyuma y'iyitwa "Mbohora" yasohotse muri Mutarama.

"Wancitse Vuba" yasohokanye n'amashusho yayo, Riderman yabwiye EAchamps ko igitekerezo cyayo cyazanywe na Dj Zizou ukunze guhuriza hamwe abahanzi bagakorana indirimbo. Iyi ndirimbo iri mu zizagaragara kuri album nshyashya y'uyu muhanzi yise "Ukuri".

Umva unabashe gutunga indirimbo “Wancitse Vuba” ya Riderman na Bruce Melodie. 

Ku mwanya wa gatatu ku rutonde rw'indirimbo zikunzwe cyane muri iki Cyumweru dusoza haje indirimbo "Slow Down" yaririmbwe n'Itsinda rya Active. Tizzo, Derek na Olvis basohoye iyi ndirimbo nyuma y'igihe kirekire bacecetse.

Ni indirimbo barangije gutunganyiriza amashusho, yacuranzwe na Producer Bob, amashusho yayo akorwa na Meddy Saleh usanzwe akorana bya hafi n'iri tsinda.

Umva unabashe gutunga indirimbo “Slow Down” ya Active

Ku mwanya wa kane ku rutonde rw'indirimbo zikunzwe muri iki Cyumweru haboneka indirimbo nshyashya ya Young Grace yise "Habayeho". 

Indirimbo “Habayeho” ya Young Grace yakorewe muri studio ye n’abavandimwe be, bashingiwe n’umubyeyi wabo mu rwego rwo kubafasha kwagura impano zabo, iyi studio yitwa Kitchen Music ikaba ariyo iri gufasha Young Grace muri iyi minsi gutunganya muzika ye neza.

Umva unabashe gutunga indirimbo “Habayeho” ya Young Grace

Ku mwanya gatanu ku rutonde rw'indirimbo zikunzwe hari iyitwa “Ntunsige” yaririmbwe na Emmy wari umaze igihe kirekire atumvikana mu bihangano bishya. Ni indirimbo yamaze igihe kirekire yizeza abakunzi be, gusa isohoka nyuma.

"Ntunsige" ya Emmy iri mu zikunzwe cyane muri iyi minsi nubwo uyu muhanzi ataherukaga gukora indirimbo nshyashya, aheruka kugaragaza amwe mu mafoto yafashwe hakorwa amashusho yayo. Emmy amaze igihe kinini aba muri Amerika

Umva unabashe gutunga indirimbo “Ntunsige” ya Emmy.

Tubibutse ko ushobora kubona urutonde rwuzuye rw'indirimbo zikunzwe muri iki cyumweru usuye urubuga rwa EAchamps Rwanda, aho ubona n'indirimbo zakunzwe cyane mu kwezi turimo, ndetse n'iz'ibihe byose hagendewe ku buryo zasuwe.

Tags

15/Oct/ 2016,6 months ago |

Post Your Comment

Comments(14)
Tuyisenge eric
Wapi wapi izi twarazihaze rwose mushyireho izindi
Sosthene
Uru Rutonde Rumaze Igihe Kirekire.Duhe Indirimbo Nshyashya Ubu se Iminsi Ishize Ntanshyashya?
Elias
Hubaka Urukundo Iri Hehe?
mwanya major
muduhe indirimbo zijanye na bonane hamwe na noheli
Alexandre bell
muduhe ibare
emile
Izo turazizi wana muduhe izindi kbx
Eric
Indimbozanyu zirashaje Muduhe Inshyashya
Nsabimana Yah'ya
Turabemera gusa muduhe izindi nshyashya2.
OLIVIER
MUDUHE INDIRIMBO IBARE YA KING JAMES
Ntirivamunda J.M.V
Muduhe Urundi Rutonde Rwindirimbo Nshya Kuko Izo Turazifite Kbs Thex
More Comments
Sponsored Content