Umwaka wa 2016 nawigiyemo byinshi mukuramo n'umusaro ufatika - MK Isacco | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Umwaka wa 2016 nawigiyemo byinshi mukuramo n'umusaro ufatika - MK Isacco

Umwaka wa 2016 nawigiyemo byinshi mukuramo n'umusaro ufatika - MK Isacco

Murwanashyaka Isac [MK Isacco], umuririmbyi w'umunyarwanda ukorera muzika mu Bufaransa atangaza ko umwaka wa 2016 yawigiyemo byinshi ndetse akabasha no kugera ku ntego ze, harimo gukorana n'abandi bahanzi ndetse no kwagura izina rye.

MK Isacco avuga ko atungurwa cyane mu bitaramo agenda akora, kuko akenshi asanga indirimbo ze benshi bazizi, abandi nabo bakazakira neza mu buryo 'bumuha icyizere ko imbere he muri muzika ari heza kurushaho.'

Uyu muhanzi avuga ko uburyo indirimbo ze zishimirwa mu bitaramo akora bimuha icyizere, akongeraho ko muri 2016 byarushijeho kuba byiza kuko yagiye ahura n'abantu benshi b'ingirakamaro muri muzika akora.


MK Isacco ashimira abahanzi bo mu Rwanda bakoranye

Muri 2016, MK Isacco yakoranye indirimbo n'abahanzi bo mu Rwanda barimo Auddy Kelly, Rafiki ndetse n'itsinda The Same baheruka gukorana indirimbo igaruka ku itandukana ry'abasore bo muri Active n'abahoze ari abakunzi babo.

Umva unabashe gutunga indirimbo "Mr. Lover" ya MK Isacco na The Same

MK Isacco avuga ko yishimira umusaruro wavuye mu ndirimbo yakoranye n'abahanzi baba mu Rwanda, by'umwihariko iyo yakoranye na Rafiki bise "Nonaha", avuga ko imuha icyizere ko ishobora kumugeza ku rundi rwego.

Ati: "Indirimbo nakoranye na Rafiki ni imwe mu zo nishimiye cyane, kuko akenshi usanga abo ntaramira mu bitaramo bitandukanye biba ngombwa ko nyisubiramo kubera uburyo baba bayakiriye neza, muri rusange indirimbo nakoranye n'abahanzi bo mu Rwanda zavuyemo umusaruro ushimishije. 'Nonaha' nakoranye na Rafiki yo ndifuza no kuyikorera amashusho, mbisabwa na benshi, kandi mbona byatuma igera kure."


Umuziki we, avuga ko urushaho kwaguka bitewe n'ibitaramo atumirwamo

MK Isacco yemeza ko kimwe mu birushaho kumufungurira amayira no kumwagurira muzika ari ibitaramo atumirwamo n'abantu baturuka mu bihugu bitandukanye bya Afurika baba i Burayi. Yagiye ahurira mu bitaramo n'abahanzi batandukanye bafite amazina akomeye muri byo.

Ibitaramo birimo ibyo gukusanya amafaranga y'abakeneye ubufasha nk'icyo yakoze akabasha gukusanya agera kuri miliyoni ebyiri, n'ibindi bitandukanye biri mu byamuhaye icyizere ndetse bikamuhuza n'abantu bamufasha mu kwagura muzika ye.

Ibitaramo atumirwamo, bimwongerera ingufu.

MK Isacco yanatumiwe mu gitaramo cyo kwizihiza umunsi wa muzika, yishimirwa cyane n'abacyitabiriye mu mujyi abamo mu Bufaransa. Uyu muhanzi yaherukaga gutaramira abitabiriye itorwa rya Nyampinga wa Afurika y'i Burasirazuba mu Bufaransa.


MK Isacco avuga ko ashima cyane abakunzi b'ibyo akora, ndetse n'itangazamakuru ryamufashije mu kumenyekanisha ibihangano bye. Uyu muhanzi yabwiye EAchamps ko ubu ari mu myiteguro y'igitaramo yatumiwemo n'abanya-Senegal kizabera mu Mujyi wa Toulouse.

Uyu muririmbyi avuga ko byamushimishije cyane kubona n'abanyamahanga bazirikana ibikorwa by, ndetse bakamutumira. Igitaramo cyo mu Mujyi wa Toulouse azagikora ku itariki 10 Ukuboza 2016, ni ubwa mbere azaba agiye kuririmbira muri uwo Mujyi.

MK Isacco avuga ko yishimira kuba atumirwa n'abanyamahanga mu bitaramo byabo kuko 'akenshi usanga abandi batumirwa n'Abanyarwanda baba mu bihugu byo hanze' bityo agasanga hari icyizere bitanga ku muziki we. Yasoje asaba Abanyarwanda batuye muri Toulouse kuzitabira igitaramo cye muri uwo Mujyi bakamushyigikira.

Tags

16/Oct/ 2016,2 years ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...