Ibanga utari uzi kuri telefoni ya Phantom 6 Plus na batiri yayo | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Ibanga utari uzi kuri telefoni ya Phantom 6 Plus na batiri yayo

Ibanga utari uzi kuri telefoni ya Phantom 6 Plus na batiri yayo

Mu minsi micye ishize sosiyete ya Tecno Mobile yashyize ahagaragara smartphone yo  mu bwoko bwa Phantom 6 Plus cyo kimwe n'iyigwa mu ntege ya Phantom 6, ari ko se mu by'ukuri batiri yayo ifite ubushobozi bungana gute? Turagaruka kuri byinshi utari uyiziho!

Nk'umuntu ukoresha smartphone, ikintu cya nyuma wakwifuza ni ukubona umuriro ugushiranye mu gihe uwukeneye kurusha mbere. Ubusanzwe, smartphone ifite batiri ifite ubushobozi bwa 2500mAh, ishobora kumara umunsi wose igikora, mu gihe yakoreshejwe bisanzwe, ariko iyo yakoreshejwe cyane bisaba kuyihoza ku muriro.

Icyakora, muri iki gihe abakunzi b'izi telefoni zigezweho bafite ishingiro n'impamvu nyinshi zo kwishima kuko uruganda rwa TECNO rwashyize iherezo ku "minsi ya batiri z'umuriro mucye" hamwe na Phantom 6 Plus rwasohoye. Iyi telefoni ifite  batiri iramba kandi ibika umuriro mwinshi ya 5000mAh. 

Phantom 6 Plus ni telefoni ikoranwe ubuhanga.

Mu bushobozi bwayo biranyuze kuvuga ko TECNO noneho yaboneye igisubizo abarushywaga na batiri zidafite ingufu zikunze kuboneka mu yandi moko ya za smartphone. Gusa icyo kintu kidasanzwe yihariye: Phantom 6 Plus ni telefoni ifite umubyimba muto kugeza kuri milimetero 7.7 kandi ikagira batiri ifite ibipimo byo mu rwego rwo hejuru bya 5000mAh.

Birumvikana neza ko buri wese umenye iri banga rya Phantom 6 Plus, ahita yibaza ikibazo kigira kiti: Ni gute Tecno yabashije gushyira batiri ingana gutya muri telefoni ifite umubyimba muto bene aka kageni? Wowe se ntiwabyibaza? Amakuru meza ni uko EAchamps igufitiye ibisubizo bihamye ku buhanga bwakoreshejwe bushobora gutuma nawe wishimira gutunga iyi telefoni.

Phantom 6 Plus ifite umubyimba muto bitangaje nubwo ifite batiri y'ibipimo byo hejuru.

Ni ibisanzwe cyane ko telefoni zigezweho kandi zifite batiri zo mu rwego rwo hejuru akenshi ziba zifite umubyimba munini - ugabanya ubwiza bwazo -, bitandukanye no kuri Phantom 6 Plus kuko iyi telefoni na batiri yayo bikoranwe, bityo ikabasha kubika umuriro mwinshi ndetse ikanagumana ubwiza bwayo yihariye bwakiriwe neza na benshi.

Iyi Phantom 6 Plus nshyashya ifite ibidasanzwe byinshi yihariye kurusha smartphone nyinshi zindi nazo zigezweho muri iki gihe, kuva kuri processor yayo yihuta nk'umurabyo, camera yayo ikubiyemo ebyiri, ntitwanakwibagirwa nanone ko ariyo mahitamo ya benshi ku bijyanye n'igiciro kuko ari telefoni ihendutse hagendewe ku biyigize n'udushya yazanye.

Kugeza ubu Tecno Phantom 6 Plus yamaze kugera ku isoko, ukuri n'ibitaravuzwe iyi telefoni yihariye bihishurirwa ubasha kuyisanga mu maduka atandukanye ya Tecno.

Tags

17/Oct/ 2016,11 months ago |

Post Your Comment

Comments(10)
bahati
good ariko c buriya ntihenze
Lilian
ko mwatubwiye ibyiza ntimutubwire ibi byayo?
Charles
ko muvuga ibyiza byayo nti mutubwire igiciro cyayo.ubwo nzitwaze angahe?cg uwayiguze atubwire valeur yayo.thx
Charles
ko muvuga ibyiza byayo nti mutubwire igiciro cyayo.ubwo nzitwaze angahe?cg uwayiguze atubwire valeur yayo.thx
Cardinal
Ariko techno mugira ikosa ryo kuzana phone iri kuri Hit mugahita muzana indi,Ubu Camon C9 yanjy yahise iva kuri Hit,!!!
fifi
igura angahe?
dushimimana marck antonny
tecno, you still the ones now and 4rv kbsa. ndabakund cyane.
gaga
Igura angahe
gaga
Igura angahe
gaga
Igura angahe
Sponsored Content