Meddy yakoranye indirimbo na Sauti Sol | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Meddy yakoranye indirimbo na Sauti Sol

Meddy yakoranye indirimbo na Sauti Sol

Ngabo Médard Jobert  [Meddy] umuhanzi nyarwanda ukorera muzika ye muri Amerika yatingiye gukorana indirimbo n’itsinda Sauti Sol ryo muri Kenya .

Gukorana indirimbo kwa Meddy na Sauti Sol ntibitunguranye kuko abagize Sauti Sol babivuzeho mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru ubwo bari baje kumurikira album yabo ‘Live and Die in Afrika’ abanyakigali.

Icyo gihe Bien-Aimé Baraza, Willis Chimano,Savara Mudigi na  Polycarp Otieno bavuze ko bifuza gukorana n’abahanzi bo mu Rwanda by’umwihariko Meddy kuko babona ari umuhanga.

Mu gihe bagikomeje gukora ibitaramo mu mujyi itandukanye muri Amerika Sauti sol na Meddy bahuriye I Dallas mu itangwa ry’ibihembo bya Afrimma bahita bakorana indirimbo.

Meddy yavuzeko bari babipanze mbere gato y’uko  Sauti Sol igera muri Amerika nyuma baza guhurira muri Afrimma awards yabereye i Dallas aribwo bicaye barabipanga bahita batangira gukorana indirimbo, ubu bari gushaka uburyo bwo guhita banakora video yayo.

Iyi ndirimbo Meddy ayitezeho ko izamugeza ku rundi rwego kuko Sauti Sol ari itsinda rimaze gushinga imizi rinafite abakunzi mu bice bitandukanye ku isi by’umwihariko muri afurika.

Meddy na Sauti Sol

Tags

19/Oct/ 2016,9 months ago |

Post Your Comment

Comments(55)
Twizeyimana samueli
iyo ndirimbo izaza ryari ko amatsiko atwishe
Yassin Kennedy
It's very interested!!!!! we wait 4it
ALFRED
VYUKURI TWEBWE NKABA FANS BIWE AKOZE IGIKORWA CYIZA GOSE NONE TITRE Y'IYO NDIRIMBO BAYISEGUTE
YVES 6 months ago
IZINA NTABWO RYARI RYA SOHOKA
bizimana Ramadhan shammy
twiteze iyo ndirimbo kko byanze bikunze izaba ifite ubtumwa kd arinanziza kko bose ni abahanga bahuye
kwizera jean de Dieu rwandan
oh wow keep head up on ths year of 2017 jah bless your talent ndagushyikiye with sauti soul . ahubwo iyo ndirimbo yitwa ngwiki?
DONG SOO
KURAJE MUSORE WRY?
japt washingitone
nami nawapenda niko inchini burundi mukoo wa muyinga.
star savior
komeza uganze muhungu wacu be blessed
dong soo 7 months ago
snkby byo c?
star savior
komeza uganze muhungu wacu be blessed
tuvindimwe benjamin
urashoboye musore wanjy nkurinyuma kbs
More Comments
Sponsored Content