Rayon Sports yatsinze Amagaju FC, ishimangira umwanya wa mbere muri shampiyona | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Rayon Sports yatsinze Amagaju FC, ishimangira umwanya wa mbere muri shampiyona

Rayon Sports yatsinze Amagaju FC, ishimangira umwanya wa mbere muri shampiyona

Rayon Sports yari yasuye Amagaju FC kuri Stade ya Nyagisenyi ibifashijwemo na Nsengiyumva Mustapha na Nahimana Shasiir iyitsinda ibitego bibiri ikomeza n’agahigo ka yo ko kuba ariyo kipe itarinjizwa igitego kuva shampiyona y’uyu mwaka yatangira. 
Nyuma y’umunsi wa karindwi wa shampiyona bikomeje kwibazwa niba Rayon Sports ishobora gukora amateka atarakorwa n’indi kipe yose igatwara igikombe cya shampiyona idatsinzwe.


Iyi kipe yari yerekeje i Nyagisenyi ku kibuga gikunze kugora amakipe akomeye ariko nk’uko ikomeje kubimenyereza abakunzi bayo batari bake bari mu gihugu no hanze, ibasha kwegukana amanota atatu ndetse igumana n’agahigo yihariye ko kuba itarinjizwa igitego.
Ibitego bibiri bya Nsengiyumva Mustapha wari wahawe amahirwe yo kubanza mu kibuga n’Umurundi Nahimana Shasiir byose byabonetse mu gice cya mbere nibyo byatumye umudiho wa “Murera” na “dukunda Rayon” wumvikana mu ba-Rayon batari bake bari bagiye kuyishyigikira.
Rayon Sports yahushije n’ubundi buryo bwinshi bwakabaye bwabyaye ibitego; amanota ikuye ku Magaju FC ayifashije kugira 19 irusha atanu Police FC ya kabiri.


Amagaju FC yo akomeje kujya mu bibazo kuko ahagaze ku manegeka aho anganya amanota ane na Marines iri ku mwanya wa 15 ariko akaba afite umwenda muke w’ibitego bitanu ugereranyije n’umwenda w’ibitego 10 bya Marines.


Abakinnyi 11 bo ku mpande zombi:


Amagaju FC: Shyaka Regis, Bizimana Noel, Nsengiyumva Djafar, Hakizimana Hussein, Ndayishimiye Dieudonne, Irakoze Gabi, Yumba Kayite, Sibomana Arafat, Shabani Hussein, Amani Mugisho na Ndizeye Innocent.

 

                                                                        VS

Rayon Sports: Bakame, Nzayisenga Jean d’Amour, Nsengiyumva Moustapha, Irambona Eric, Munezero Fiston, Mugisha F., Sefu, Nova Bayama, Kwizera Pierrot, Moussa Camara na Shassir.

 

Tags

04/Dec/ 2016,9 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
Alexandre
tunezerewe nuko ikipe yacu ikomeje kwesa imihigo tuyiri inyuma
Sponsored Content