Urutonde rw’ ibyamamare nyarwanda 10 byagiye bifungwa | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Urutonde rw’ ibyamamare nyarwanda 10 byagiye bifungwa

Urutonde rw’ ibyamamare nyarwanda 10 byagiye bifungwa

Ubwambuzi, ubuhemu, ubusambanyi, urugomo no gukoresha ibiyobyabwenge ni bimwe mu byaha ibyamamare byo mu Rwanda bijya bikunda gufatirwamo. Uru rutonde ruragaragaza bamwe mu banyamakuru, abahanzi bameneyekanye cyane ariko bikajyana no gufungwa biturutse ku byaha bitandukanye bagendaga bashinjwa. Bamwe bakaba bagifunze abandi baratashye.

Ubuzima bw’ abasitari ni ubuzima buba bugoye cyane ndetse rimwe na rimwe bukagora ababurimo cyane ko baba basabwa kwibombarika kuko baba bahanzwe amaso na benshi. Hari abo binanira bakagenda bafatirwa mu byaha bitandukanye.

Uru rutonde ntago rwakozwe hagendewe ku buremere bw’ icyaha ibi byamamare byashinjwaga cyangwa hagendewe ku ngano y’ igifungo bagiye bahabwa.

 

Riderman

Tariki ya 31 Nyakanga 2014, nibwo Riderman yatawe muri yombi nyuma yo gukora impanuka ikomeye cyane imodoka 2 zikangirika ndetse hagakomerekeramo abantu benshi.

Icyo gihe Riderman yahise atabwa muri yombi n’ inzego zishinzwe umutekano ndetse anagezwa imbere y’ ubutabera. Icyo gihe akaba yari akurikiranyweho ibyaha byo gukomeretse biturutse ku mpanuka yagizemo uruhare, ndetse no gutwara ikinyabiziga atabifitiye uruhushya nk’ uko biteganywa n’ amategeko y'u Rwanda.Tariki ya 6 Kanama nibwo Riderman yaje kuba afunguwe by’ agateganyo, atangira kujya yitaba urukiko ari hanze, nyuma yaje no kugirwa umwere.

Kizito Mihigo
Kizito Mihigo ni umwe mu byamamare byamenyekenye hano mu Rwanda biturutse ku buhanzi yakoraga bituma akundwa n’ imbaga. Ubwo amakuru yamenyekanaga ko Kizito Mihigo yaba yaratawe muri yombi byatunguye abatari bake.

Kizito Mihigo ubwe yaje kwiyemerera ibyaha bikomeye yaregwaga nko guhungabanya umutekano w’ igihugu, kurema umutwe w’ abagizi ba nabi ndetse no kugambirira kugirira nabi abayobozi bakuru b’ igihugu.Tariki ya 27 Gashyantare 2015  Kizito Mihigo yaje gukatirwa igifungo cy’ imyaka 15. 


Axel Rugangura
Axel Rugangura ni umunyamakuru ukora muri rba yamenyekana  cyane cyane mu kogeza imipira. Akaba yaramenyekanye cyane ku magambo akoresha iyo arimo yogeza akaryohera benshi ndetse ugasanga abantu birirwa bayasubiramo, ayo magambo ni nko gucabiranya, gukwakwanya n’ andi menshi.

Axel Rugangura yaje gutabwa muri yombi akekwaho icyaha cyo kuba yarasambanije umugore w’ abandi aho byavugwaga ko bafatiwe mu macumbi (Logde). Nyuma ariko biciye mu iperereza ryakozwe, uyu munyamakuru yaje kugirwa umwere asohoka mu buroko ndetse akomeza akazi ke nk’ ibisanzwe.

Dj Adams

DJ Adams ni umunyamakuru wamenyekenye cyane hano mu Rwanda, akaba yaramenyekanye cyane akora kuri City Radio aho yabaga acuranga indirimbo zitandukanye akanakunda kunenga benshi mu bahanzi nyarwanda. Uyu munyamakuru kandi yaje kwimukira kuri Radio One naho akomeza ikiganiro giteye gutyo n’ ubwo cyari cyahinduye izina.

Azwiho kuba umunyamakuru utaravugaga rumwe n’abahanzi bo mu Rwanda aho yashinjaga gukora indirimbo z’ inyiganano, ibi akaba yarabyitaga ‘gushishura’, imvugo yanamenyekanye cyane ndetse ikajya ikoreshwa n’ abantu batandukanye mu buzima busanzwe.

Polisi y’ igihugu niyo yatangaje ko DJ Adams yatawe muri yombi akekwaho kuba yarateye inda umwana w’ umukobwa wari ufite imyaka 17 y’ amavuko, akaba yarigaga mu mwaka wa kabiri w’ amashuri yisumbuye. Nyuma yo kumara iminsi mu buroko DJ Adams yaje kurekurwa ndetse ntiyongera no gukurikiranwa.

Kanyombya

Kanyombya ni umunyarwenya wamenyekanye cyane hano mu Rwanda bitewe n’ impano ye yo gusetsa cyane. Ku itariki ya 21 Kanama 2014 nibwo umugizi wa Polisi y’ igihugu yatangaje ko Kayitankore Ndjori (Kanyombya) yatawe muri yombi, icyo gihe akaba ayari acumbikiwe kuri sitasiyo ya Polisi ku Muhima.

Kanyombya yashinjwaga urugomo byavugwaga ko nyuma yo kugongera umugore mu Biryogo aho bita kwa Mutwe, ubwo yari atwaye moto, Kanyombya yaje kwadukira uwo mugore atangira kumukubita abaturage bareba.

Abaturage bari aho bakomeje kugirango ni filimi yari gukinwa ariko nyuma basanga atariyo ndetse bashaka gukubita Kanyombya ariko polisi irahagoboka imuta muri yombi inamukiza abashakaga kumuhana nk’ uko byatangajwe na Polisi y’ igihugu. Nyuma Kanyombya yaje gufungurwa amaze iminsi igera kuri ine mu buroko.

Teta Sandra

Miss Teta Sandra ni umukobwa wagiye avugwa cyane mu binyamakuru aho yagenda yandikwaho inkuru zuko yafunzwe ahanini biturutse ku madeni yabaga afitiye abantu yarangiza agatanga impapuru zo kubikurizaho amafaranga (cheque) zitazigamye.

Hari ku italiki 23/7/2015 ubwo Teta Sandra yafatwaga na Polisi y’u Rwanda akajyanwa mu gihome azira gutanga sheki itazigamye aho byavugwagako ari ideni yishyuraga umushoramari Nkusi Goedfrey wari wamugurije ngo abashe gutegura igitaramo cye cya Fashion yari yatumiyemo umuhanzi Bebe Cool ndetse na Zari umugore wa Diamond. Nyuma yaho Teta yongeye gufungwa ubugira kabiri ariko ho siyaje gutindamo.

P Fla

Hakizimana Murerwa Amani wamenyekanye nka P Fla ni umwe mu bahanzi bagiye batitwara neza ndetse bakagenda banengwa byinshi.

Mu mpera za 2012 nibwo yaje gufungwa azira gukoresha ibiyobyabwenge. Nyuma yo gufungwa akamara amezi menshi mu gihome P Fla yaje gufungurwa mu mwaka wa 2013.

Nyuma yo gufungurwa kwa P Fla mu mwaka wa 2013 kuri ubu mu mpera z’ umwaka wa 2016 nabwo yaje gufungwa azira gufatwa yakoresheje ikiyobyabwenge cya Mugo. Ubu biri kuvugwa ko yaba yajyanywe i Wawa

Marshal Mampa

Mugabo Jean Paul uzwi na Masho Mampa ni umwe mu bahanzi bo mu njyana ya Hip Hop bagiye bamenyekana hano mu Rwanda, azwiho kandi kuba ari umwe mu bahanzi bo mu Rwanda bamaze kujya mu buroko inshuro zitabarika ashinjwa ubujura n’ urugomo.

Mu mwaka wa 2011 ni bwo Masho Mampa yafunguwe nyuma yo kumara imyaka ibiri muri gereza nkuru ya Kigali bakunze kwita 1930, icyo gihe akaba yari amazemo imyaka ibiri nyuma yo guhamwa n’icyaha cy’ubujura.

Masho Mampa kandi tariki 15 Werurwe 2014 nabwo yatawe nabwo yatawe muri yombi afungwa akurikiranweho icyaha cy’ubujura bw’amadolari yari yiby ahitwa mu Migina mu mujyi wa Kigali hafi ya Sitade Amahoro, uretse ibyaha by’ubujura kandi akaba yaragiye afungwa kenshi azira ibyaha birimo urugomo, harimo n’igihe yigeze gukubita umupolisi.

Yongeye gutabwa muri yombi mu ijoro ryo ku wa gatatu tariki ya 3 Nzeri 2014 ashinjwa ubujura bukoresheje imbaraga, icyo gihe akaba yari yanize umumotari ashaka kumwambura.

 

Danny Nanone

Ntakirutimana Mudhatiru {Danny Nanone } nawe ari mubahanzi bafunzwe muri uyu mwaka dusoje wa 2016 aho yafungwaga azira umukobwa w’ inshuti ye babyaranye.

Hari ku italiki ya 22 Mata 2016 ubwo amakuru yageraga hanze avuga ko uyu muhanzi w’ umuraperi yaba yafunzwe azira amashyamirane hagati ye n’ umukobwa babyaranye mu mwaka wa 2013.

04/Jan/ 2017,1 year ago |

Post Your Comment

Comments(1)
Modeste Ngenzi
Ariko Hari abo mutatubwiye nkaba Neg G, DPG nabahoze ari TUFF GANGZ.
Sponsored Content