Imbyino ziryoheye ijisho nizo ziganje mu mashusho y’ indirimbo Die for you ya Amore na Big Fizzo ‘Yarebe hano’ | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Imbyino ziryoheye ijisho nizo ziganje mu mashusho y’ indirimbo Die for you ya Amore na Big Fizzo ‘Yarebe hano’

Imbyino ziryoheye ijisho nizo ziganje mu mashusho y’ indirimbo Die for you ya Amore na Big Fizzo ‘Yarebe hano’

Amore ni umuhanzikazi w’ Umunyarwanda uba ku mugabane w’ iburayi mu gihugu cy’ Ubwongereza kuri ubu yamaze gushyira hanze amashusho y’ indirimbo Die for you yakoranye n’ Umurundi Big Fizzo.

Amore amaze igihe kinini aba mu Bwongereza ari naho yiga kaminuza gusa agerageza kubangikanya ishuri n’umuziki.

Nyuma y’igihe kitari gito adasohora indirimbo Amore yegereye umuririmbyi w’umurundi Big Fizzo nawe uba ku mugabane w’iburayi bakorana indirimbo bise ‘Die for you’ kuri ubu amashusho yamaze kugera hanze.

Azina Amore ryamenyekanye mu ndirimbo sinkababandi, Shakara, Byigumanire yakoranye na Christopher ndetse n’ izindi nyinshi zigiye zitandukanye.

Amashusho y’iyi ndirimbo yakorewe mu bwongereza akorwa na producer Etiennek, Die for you ikaba ibaye indirimbo ya mbere Amore ashyize hanze muri uyu mwaka wa 2017.

Reba hano amashusho y’ indirimbo Die For You ya Amore ft Big Farious

 

Tags

04/Jan/ 2017,4 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content