Inama isekeje Paul Okoye yagiriye umufana we wifuje kujya muri Illiminati | eachamps rwanda

Inama isekeje Paul Okoye yagiriye umufana we wifuje kujya muri Illiminati

Inama isekeje Paul Okoye yagiriye umufana we wifuje kujya muri Illiminati

Paul Okoye umwe mu basore bagize itsinda rya P Square yakoze agashya ubwo umufana yamubazaga icyo yamufasha kurirango nawe abashe kuba yahabwa uburenganzira bwo kwinjira muri illiminati.

Itsinda rya P Square rigizwe n’ abasore babiri bavukana byakarusho bimpanga kuri ubu bamaze kubaka izina rikomeye mu muziki wa Afurika aho bamwe mu bahanzi bakizamuka biyambaza aba basore bakabafasha nabo kugirango nabo barebe ko bagera ikirenge mu cyabo.

Kuri ubu mu muziki wa Afurika hagezweho ikintu cyo kubona umuhanzi wateye imbere benshi bakumva ko yaba yaragiye mu itsinda rya Illuminati riyoborwa n’ abanyamerika.

Mu gihugu cya Nigeria kuri ubu usanga ariho hari abahanzi bakomeye muri Afurika harimo n’ abamwe bagiye bafitanye umubano n’ abahanzi bo muri Amerika ibyo nabyo bigakomeza kuba ikimenyetso kerekana ko kubaka izina bisaba kubanza kujya muri illiminati.

Paul Okoye  umwe mubize itsinda rya P Square yaje guhura nakaga ubwo yandikirwaga n’ umufana akamusaba ubufasha bwukuntu nawe yajya muri illiminati. Uyu mufana yandikiye Okoye amubwira ngo nitwa Samuel nanjye ndi umuhanzi ukiri muto nkaba nifuza kujya mu itsinda rya illiminati nkabasha kuba natera imbere.

Okoye mu gusubiza uyu mufana yabanje kumuhakanira ko ataba muri Illiminati arangije amugira inama yuko yakwegera urubyiruko bagenzi bakajya gusenga Imana kuko ariyo ishoboza byose.

Uyu mufana utaranyuzwe n’ igisubizo yahawe yakomeje guhatiriza asaba Okoye ko yamufasha nawe akaza akaba umwe mu bavandimwe bagize iri tsinda rya Illiminati.

Okoye mu kumusubiza yabikoze asa nkuwarakaye amubwira ko atari muri abo bahanzi baba muri illiminati amubwiza ukuri ko niba ashaka kumukurikiza agomba kugana Imana kuko nawe ariyo yiyambaza mu buzima bwe bwa buri munsi.

Tags

05/Jan/ 2017,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(5)
sonia
yalllllla mbega umu tipe wumwan mwizaa!!!!
Kendrick
Mbega umufana mubi gusa azamutse nab kbsa
Ngenzi Albertine
Mbega inama nziza... Yesu ashimwe nukuri nkunze P-SQUARE kurusha uko nayikundaga.
Ishimwe benzo claude
nibyo tubadushaka rwose
Kirabo Esther
Kbx urumusazaaa
Sponsored Content