Nari narahawe gasopo yo kudakina bamwe mu baraperi bo mu Rwanda - Pacson | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Nari narahawe gasopo yo kudakina bamwe mu baraperi bo mu Rwanda - Pacson

Nari narahawe gasopo yo kudakina bamwe mu baraperi bo mu Rwanda - Pacson

Umunyamakuru akaba n’ umuraperi Pacson yerekanye agahinda ke ashyira hanze zimwe mu mpamvu zatumye ahindura ikinyamakuru yakoreraga akajya ahandi ndetse inama ku bahanzi ba Hip Hop bifuza gutera imbere asobanura n'igituma nta muhanzi mushya ukizamuka mu njyana ya hip hop nawe akora.

Pacson yahoze akora kuri Radio 1  na Tv 1 nyuma aza kuhava yerekeza kuri Hot Fm imaze igihe gito itangiye gukorera mu Rwanda.

Mu kigairo kihariye Pacson yagiranye na Eachamps twamubajije icyatumye ahindura ikinyamakuru yakoreraga adutangarizako akunda injyana ya Hip Hop bityo rero kuba aho yarari baramubuzaga gukina bamwe mu baraperi byaramubangamiraga kugeza naho abaturage bamusabaga indirimbo akababeshya ko ikinwa ariko nyuma ntaze kuba yayikina bitewe niyo mpamvu.

Bamwe mu bahanzi atari yemerewe gukina harimo umuhanzi P Fla ndetse n’ abandi benshi baririmba injyana ya Hip Hop.

Pacson kuri ubu ari gukora kuri  Hot Fm aho yishimira cyane ko ho afite uburenganzira busesuye mu kiganiro cye bwo gukina indirimbo ashaka yongeraho ko ari na radio yiyemeje gufasha abahanzi nyarwanda bakora hip hop.

Pacson abona abaraperi bameze nk’abana batereranwe bakigunga

Ubwo Pacson yabazwaga uko abona injyana ya Hip Hop muri uyu mwaka dutangiye wa 2017 bitewe n’ ibitaramo bimaze iminsi biba aho twafatiye urugero kuri Riderman uheruka kumurika Album ye akuzuza petit stade, mu gusubiza  Pacson yabanje kuvuga ko Riderman batamubara mu bahanzi ba baraperi ashimangira ko kiriya gitaramo iyo kiba ari nka Green P cyangwa Fireman aribwo bari kwishimira ibyagaragayemo ku bafana bari bahari.

Yakomeje anavugako ushobora gusanga abantu bose bari bahari ari ahakunzi ba Hip Hop ariko bagahabwa za Afro beat kuko abahanzi benshi bari bahari arizo baririmbamo.

Pacson yakomeje atanga urugero avuga ko imyaka ibiri igiye gushira nta muhanzi mushya  Hip Hop y'u Rwanda yungutse mu gihe  RnB na Afro beat bahora bavuka buri munsi.

Ibintu 3 Pacson abona byazamura abaraperi muri uyu mwaka

Pacson abona uyu mwaka wa 2017 urangiye Hip Hop itigaranzuye izindi njyana ngo yongere ihabwe intebe ibyayo byaba birangiye yaba igiye kwibagirana neza kuko nta n'uwazongera kujya kwishyura mu ma studio akora iyo njyana mu gihe bamwe batangiye kuyivamo barayihozemo.

1. Kwita ku myandikire

Aha ku kijyanye n’ imyandikire Pacson yavuze ko abaraperi bamwe bandika ibibajemo batitaye ku bantu bazumva iyo ndirimbo. Yabagiriye inama abasaba ko bakwiye kwitondera ibyo bandika mbere yo kuririmba.

2.  Begere itangazamakuru 

Kuri iki Pacson yakomoje ku baraperi batajya begera itangazamakuru bakumva ko gukora indirimbo bizajya birangirira muri studio nta ku yamamaza ngo abantu bayimenye. Inama abagira ni ukwegera itangazamakuru bagatanga indirimbo ku binyamakuru byose bakareka kwitinya.

3. Ikinyabupfura

Mbere na mbere Pacson yavuze ko abaraperi bakunze kugagaraho urugomo ndetse no kugira imyambarire itabahesha ishema. Ku nama yabahaye yabasabye kureka urugomo muri uyu mwaka wa 2017 ati : aho kugirango barwane bihorera bajye bitabaza polisi.

06/Jan/ 2017,11 months ago |

Post Your Comment

Comments(3)
ni didox
njye ndi umu rap ndatanga urugero negereye inyarwanda tugirana amasezerano ark kugeza nanubu ntandirimbo yanjye ni 1 bigeze bamamaza ikindi radio present naho nagezeyo ark ibyo bankoreye ni agahomamunwa kd indirimbo nkora ziganjemo msg
olivier shinde
it is good choice
Mugabukuze
Pacson yavuze neza ndetse ni ukuri. eachamps ndabashimira byimazeyo!
Sponsored Content