Ubwiza bw'amastade azakinirwaho imikino ya CAN 2017 'AMAFOTO' | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Ubwiza bw'amastade azakinirwaho imikino ya CAN 2017 'AMAFOTO'

Ubwiza  bw'amastade azakinirwaho imikino ya CAN 2017 'AMAFOTO'

Muri uku kwezi kwa mbere kwa 2017 nibwo hazatangira imikino y’ igikombe cy’ Afurika CAN irushanwa rizabera mu gihugu cya Gabon imyiteguro ikaba irimbanyije ku makipe yose yabonye itike yo gukina iki gikombe uko ari 16.

Iki gikombe kizaba gihatanirwa n’ amakipe y’ ibihugu 16 kizabera mu gihugu cya Gabon kuva ku itariki ya 14 Mutarama kirangire tariki 5 Gashyantare. Amakipe yose ari mu myiteguro ya nyuma n’ abakinnyi azifashisha bose bakaba baramaze gutangazwa bamwe banatangiye  imyitozo ya nyuma mbere yuko bafata indege iberekeza muri Gabon.

Dore uko amakipe agabanyije mu matsinda

Itsinda rya mbere: Gabon, Guinea-Bissau, Burkina Faso, Cameroon

Stade de l’Amitié in Libreville, Gabon

Itsinda rya Kabiri: Tunisia, Zimbabwe, Algeria, Senegal

Port Gentil Stadium

Itsinda rya Gatatu: Morocco, Togo, Cote d’ Ivoire, DR Congo

Stade de Franceville

Itsinda rya kane: Uganda, Ghana, Mali, Egypt

Oyem stadium

Umukino uzafungura iri rushanwa uzaba tariki ya 14 azaba  ari kuwa gatandatu, Gabon yakiriye iri rushanwa ihura na Guinea-Bissau  ya saa kumi n'ebyiri z’ umugoroba. Undi mukino uzaba kuri uwo munsi uzahuza Burkina Faso na Cameroon saa tatu z’ ijoro.

Ibibuga bine  nibyo bizakinirwaho imikino yose ya CAN kugeza isojwe mu kwezi kwa kabiri. Itsinda rya mbere rizakinira mu murwa mukuru wa Gabon i Libreville,  irya kabiri rikinire mu mujyi wa Franceville, irya gatatu rikinire mu mujyi wa Oyem, irya nyuma rikinire mu mujyi wa Port-Gentil.

Urutonde rw’ Abakinnyi bamaze gutsinda ibitego byinshi mu mateka ya CAN 

1. Samuel Eto’o – Cameroon – Ibitego 18 
2. Laurent Pokou – Ivory Coast –  Ibitego14 
3. Rashi Yekini – Ibitego 13 
4. Hasan El-Shazly – Ibitego 12 
5. Patrick Mboma – Cameroon – Ibitego 11 
6. Hossam Hassan – Egypt – Ibitego 11 
7. Didier Drogba – Ivory Coast – Ibitego 11 
8. Ndaye Mulamba – DRC – Ibitego 10 
9. Joel Tiehi – Ivory Coast – Ibitego 10 
10. Mengistu Worku – Ethiopia – Ibitego 10 

 

Tags

06/Jan/ 2017,8 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
Maniragaba Revelien
Ese Kugerango Ikipe Yigihugu Runaka Ijye Muri Can Bisabwa Iki?
Sponsored Content