Urukundo rwa Nick Minaj na Meek Mill rwageze ku iherezo | eachamps rwanda

Urukundo rwa Nick Minaj na Meek Mill rwageze ku iherezo

Urukundo rwa Nick Minaj na Meek Mill rwageze ku iherezo

Urukundo hagati ya Nick Minaj n’ umuraperi Meek Mill kuri ubu rwageze ku iherezo aho byatangajwe na Nick Minaj wifuje gukura abantu mu rujijo ababwiza ukuri ko nta mubano agifitanye n’ uwahoze ari umukunzi we.

Nicki Minaj w’ imyaka 34 na Meek Mill w’ imyaka 29 batangiye gukundana muri 2015 urukundo rwabo ruca ibintu nabo babigiramo uruhare runini rwo kwamamaza ibikorwa byabo byihariye aho wasangaga n’ibitagakwiye kujya hanze bo barabihashyiraga haba ku mafoto ndetse n’ amashusho.

Iby’itandukana rya Meek Mill na Nick Minaj byatangiye guhwihwiswa ku wa gatatu ubwo Nick Minaj yandikaga ku rubuga rwe rwa Twitter avugako ari wenyine mu magambo y’ icyongereza yagize ati (I m single) mu kinyarwanda bisobanuye ngo nta mukunzi mfite.

Nick Minaj n’ubwo atigeze abisobanura neza bigateza urujijo mu bakunzi be kuri uyu munsi nibwo yahamije ko yamaze gutandukana na Meek Mill.

Kuri uyu munsi Nick Minaj ajya gutangaza aya makuru yavuze ko nta mukunzi agifite abagitekereza ko agikundana na Meek Mill abakurira inzira ku murima avuga ko batandukanye.

Abajijwe impamvu yanga kugira byinshi abivugaho avuga ko babaye bahagaritse ibyo gukundana bitewe n’ agahunda z’akazi kuko ashaka kugaha umwanya uhagije agakora cyane.

Nick Minaj yigeze gukomoza k’itandukana rye na Meek Mill ubwo yarari mu gitaramo cya Degeneres show gusa icyo gihe yabivuze mu marenge benshi ntibabiha agaciro.

Ku ruhande rwa Meek Mill we ntakintu arabitangazaho

Nyuma yo gutandukana kwabo hari hashize amezi agera kuri atatu havugwa ibihuha by’uko Nick Minaj yaba yaratewe inda na Meek Mill nubwo baje kunyomoza aya makuru bose bavugako ari ibihuha. Nick Minaj aba uwa mbere mu kwemeza ko adatwite.

Nicki Minaj na Meek Mill bakiri mu rukundo

Tags

06/Jan/ 2017,2 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content