Umwe mu bagize Sauti sol yateje impanuka ubwo yari agiye kuri studio | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Umwe mu bagize Sauti sol yateje impanuka ubwo yari agiye kuri studio

Umwe mu bagize Sauti sol yateje impanuka ubwo yari agiye kuri studio

Savara Mudigi umwe basore bane bagize itsinda Sauti sol ryo muri Kenya yagonze umumotari ubwo yari ari mu modoka ye yerekeza kuri studio mu gitondo cyo kuri uyu wa kane.

Iyi mpanuka ikimara kuba hagiye havugwa ko Savara Mudigi yari atwaye imodoka yasomye kuri ka manyinya bamwe bemeza ko ariyo ntandaro yatumye agonga umumotari gusa aya makuru yayamaganiye kure kuri uyu wa gatanu.

Iyi mpanuka yabereye mu muhanda witiriwe Dennis pritt mu mujyi wa Nairobi, Savara Mudigi wari uri mu modoka ye yerekeje kuri studio agongana n’umumotari . Nyuma yo kugongana Savara Mudigi yahise aganira n’uyu mu mutari iki kibazo bahita bagikemura.

Savara Mudigi wa mbere uhereye I bumoso yahakanye amakuru yari akomeje gukwirakwizwa avuga ko impamvu yakoze impanuka ari uko yari atwaye imodoka yasinze.

Yagize ati: Ntago nari nasinze uwashaka kumenya amakuru mpamo yajya kubaza abapolisi bahise bahagera impanuka ikimara kuba, yari impanuka idakanganye kuko yaba imodoka yange na moto y’uwo mu motari nta kigeze cyangirika gusa siniyumvisha impamvu abantu babifashe nk’ibintu bikomeye bakomeza kubigira byacitse ku mbuga nkoranyambaga.

Savara Mudigi na bagenzi be bahuriye muri Sauti Sol bakubutse muri amerika aho bakoreye ibitaramo mu mijyi itandukanye bamurika album yabo bise ‘Live and Die in afrika’.

Tags

06/Jan/ 2017,9 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content