Amateka ya Irina Shayk wahoze akundana na Cristiano wizihiza isabukuru y’amavuko kuri uyu munsi | eachamps rwanda

Amateka ya Irina Shayk wahoze akundana na Cristiano wizihiza isabukuru y’amavuko kuri uyu munsi

Amateka ya Irina Shayk wahoze akundana na Cristiano wizihiza isabukuru y’amavuko kuri uyu munsi

Irina Valeryevna Shaykhlislamova uzwi cyane ku izina rya Irina Shayk ni umunyamidelikazi w’umu-russia yamanyekanye cyane igihe yakundanaga na Cristiano Ronaldo kuri uyu munsi Irina Shayk arizihiza isabukuru y’imyaka 31.

Uyu munyamidelikazi yavutse tariki 7 mutarama 1985 avukira mu Burusiya mu mujyi wa Yemanzhelinsk , avuka kuri Valery Shaykhlislamov na Olga Shaykhlislamova.

Iyo ubonye Irina shayk ushobora gutekereza ko akomoka muri amerika y’amajyepfo bitewe n’ikimero cye a we agatangaza ko ubwiza bwe naho buhuriye no kuba yaba avuka muri Amerika y'amajyepfo ari ubwo akomora kuri se Valery Shaykhlislamov w’umu-Tatar (umunyaturukiya) yongeye ho ko amaso ye ayakomora ku nyina umubyara.

Uko yinjiye mu byo kumurika imideli

Muri 2007 nibwo Irina shayk yabonye amaohirwe ye ya mbere yo kwigaragaza mu kumurika imideli aho yatangiye gukorana na kompanyi ikora imyenda yitwa Intimissimi icyo gihe yari asimbuye Ana Beatriz Barros.

Impano ya Shayk mu kumurika imideli ntiyatinze kwigaragaza kuko muri uwo mwaka yahise asohoka kuri cover y’ikinyamakuru gikomeye  Sports Illustrated Swimsuit Issue gisohoka buri mwaka kiganjemo amafoto n’amakuru y’abanyamideli bakomeye ku isi.

Kuva muri 2007 kugeza uyu munsi Irina Shayk asohoka muri buri kopi y’iki kinyamakuru buri mwaka. Muri 2010 ubwo yari amaze imyaka itatu akorana na Intimissimi yagizwe ambasaderi w’iyi kompanyi imaze kuba ubukombe mu gukora imyambaro mu Butaliyani.

Nyuma ya 2010 Irina Shayk yasinyanye amasezerano na kompanyi nyinshi zikora ibijyanye n’imideli nka Beach Bunny Swimwe, Guess, Victoria's Secret , Lacoste,n’izindi.

Irina Shayk kandi ni n’umukinnyi wa filime iyo aheruka gukinamo n’iyitwa Hercules yakinanye na Dwayne Johnson (The Rock).

Irina Shayk mu buzima busanzwe

Mu buzima busanzwe Irina Shayk azwiho gukunda imbwa cyane kuri ubu yoroye iyitwa  Caesare .

Yakundanye na Cristiano Ronaldo umukinnyi ukomeye muri ruhago imyaka 5 kuva mu 2010 kugeza mri mutarama 2015, nyuma yo gutandukana na Cristiano yahise amusimbuza Bradley Cooper umukinnyi wa filime w’umunyamerika azwi muri American Hustle, Guardians of the Galaxy, American Sniper n’izindi.

AMAFOTO ya Irina Shayk mu bihe bitandukanye

 

 

 

 

Tags

06/Jan/ 2017,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content