Ibintu bitanu Producer Trackslayer abona byazamura hip hop muri uyu mwaka | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Ibintu bitanu Producer Trackslayer abona byazamura hip hop muri uyu mwaka

Ibintu bitanu Producer Trackslayer abona byazamura hip hop muri uyu mwaka

Nshuti Peter uzwi nka TrackSlayer ni umuproducer umaze kumenyekana mu Rwanda akaba azwiho umwihariko wo gukora indirimbo za hip hop.

Trackslayer yagize icyo avuga ku idindira rya Hip Hop bamwe abaha n’ inzira bacamo bakabasha gutera imbere.

Mu kiganiro TrackSlayer yagiranye na Eachamps twamubajije uko abona iyi njyana ihagaze nk’umwe mu batunganya indirimbo nyinshi zicurangitse muri iyi njyana. Mu gusubiza kwe yadutangarije ibintu bitanu ari byo by’ ingenzi abona byakorwa muri uyu mwaka ubundi abaraperi bakongera bagahabwa intebe.

- Hakenewe abashoramari bagirira ikizere injyana ya Hip Hop

Trackslayer yavuzeko hakenewe abashoramari bizera abahanzi baririmba hip hop bakabakoresha nabo bakababyarira umusaruro.

- Abakunzi ba Hip Hop bahindure imyumvire

Ku bakunzi ba Hip hop bo ngo bakeneye guhindura imyumvire bakumva ko niba bakunda hip hop bagakwiye gufasha abahanzi babo aho kubaca intege bakabatererana, yakomeje avuga ko umufana ariwe ntwaro ya mbere iha umuhanzi imbaraga nyinshi.

- Abahanzi bakwiye kumenya icyo bashaka

Trackslayer yagarutse ku bahanzi bakora indirimbo batazi icyo bashaka bakumva ko kuba baririmbye gusa bihagije. We abona bagakwiye kujya bafata umwanya bagatekereza kucyo bagiye gukora.

- Abakwiye kugaruka mu njyana ya gakondo

Injyana gakondo TrackSsayer avuga ni wa muziki wo hambere wazamuye abaraperi igihe yari igezweho mu Rwanda. Ibi yabikomojeho agendeye ku bahanzi bo muri iyi minsi usanga bava mu njyana zabo bakajya gushakira amafaranga muzindi zigezweho kandi ugasanga batabashije nizo njyana zindi bagiyemo.

Hakenewe impano nshya muri Hip Hop

Hashize imyaka igera ku 10 mu njyana ya hip hop nta muhanzi mushya ugaragaramo nkuko muzi ndi njyana havuka abahanzi bashya buri mwaka. 

Trackslayer yagize ati” Kuba batazamuka si uko badahari, barahari benshi kandi banashoboye. Ikibazo gihari nuko babona n’ abakuru babo ntacyo bibamariye bagahitamo kujya mu zindi njyana hip hop bakayireka gutyo”.

Tags

07/Jan/ 2017,8 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content