Professor Jay agiye kurushinga n’umugore babyaranye | eachamps rwanda

Professor Jay agiye kurushinga n’umugore babyaranye

Professor Jay agiye kurushinga n’umugore babyaranye

Joseph Haule wamenyekanye ku izina rya Professor Jay aritegura kurushinga n’umugore babyaranye witwa Grace Mgojo.

Professor Jay w’imyaka 41 yamaze kureka iby’umuziki ayoboka inzira ya politiki aho asigaye ari umudepite mu nteko ishinga amategeko ya Tanzania.

Nubwo ari umusitari ukomeye muri Tanzania Professor Jay ntiyigeze avugwa cyane mu nkuru z’urukundo nk’uko bisanzwe bijyenda ku bindi byamamare gusa akaba afite umwana w’umukobwa witwa Lisa yabyaranye na Grace Mgojo.

Tariki ya 31 ukoboza 2016 nibwo Professor Jay yafashe icyemezo ashinga ivi asaba Grace Mgojo ko yakwemera akamubera umugore nawe ntiyazuyaza aramwemera amuhereza ikiganza professor Jay amwambika impeta imuteguza ko ariwe bazarushinga.

Professor Jay asaba Grace kwemera kumubera umugore

Amakuru aturuka mu ncuti za hafi za Professor Jay aravuga ko mu gihe kidatinze Professor Jay ari gutegura ubukwe bitarenze uyu mwaka wa 2017.

Professor Jay ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu minsi yahise muri aka karere azwi mu ndirimbo nka nikusaidiaje,niamini,bado,moyo,kipi sijasikia n’izindi nyinshi.

Reba hano amashusho ya nikusaidiaje ya Professor jay yakunzwe na benshi

Tags

07/Jan/ 2017,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content