Reba hano urutonde rw'indirimbo 5 zikunzwe cyane muri iki cyumweru watunga | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Reba hano urutonde rw'indirimbo 5 zikunzwe cyane muri iki cyumweru watunga

Reba hano urutonde rw'indirimbo 5 zikunzwe cyane muri iki cyumweru watunga

Indirimbo Owooma ya charly na Nina bakoranye n'umugande Geosteady niyo iri ku isonga mu ndirimbo zikunzwe cyane muri iki Cyumweru hagendewe ku mubare w'abayumviye ku rubuga EAchamps.rw n'abahisemo kuyivanaho.

Turabagezaho urutonde rw'indirimbo za mbere zikunzwe n'uburyo bwo kuzumva byoroshye, bifasha umufana kubona igihangano cy'umuhanzi akunda, bigafasha n'umuhanzi gusakaza igihangano cye mu buryo bworoshye akamenya n'umusaruro wavuyemo.

Ku rutonde rw'indirimbo zikunzwe habanza iyitwa “Owooma” ya Charly na Nina bakoranye na Geosteady, ikurikiwe na Complete me ya Bruce Melody, Face to Face imaze umunsi umwe nayo yahise yinjira muri eshanu zikunzwe , iya kane ni amahitamo ya Social Mula , Habibi ya The Ben ikaza ku mwanya wa gatanu.

Umva unabashe gutunga indirimbo “Owooma” ya Charly na Nina bakoranye na Geosteady

Iyi ndirimbo ikomeje kwishimirwa n'abakunzi ba muzika nyarwanda kuko igiye kumara ibyumweru birenga bitatu iri ku mwanya wa mbere. Charly na Nina ni abakobwa bakunzwe cyane mu rwanda muri iyi minsi iyi ndirimbo 'Owooma' bayikoranye n'umugande Geosteady bibafasha no gutuma imenyekana muri Uganda no mu bindi bihugu byo muri aka karere.

Umva unabashe gutunga indirimbo “Complete me" ya Bruce Melody. 

Ku mwanya wa kabiri ku rutonde rw'indirimbo zishakishwa cyane muri iki Cyumweru dusoza, haboneka indirimbo yitwa "Complete me" yaririmbwe na Bruce Melody.

Bruce Melody ni umwe mu bahanzi bakunzwe mu rwanda muri iki gihe by'umwihariko benshi bakaba banyurwa n'ubuhanga bwe mu kuririmba

Umva unabashe gutunga indirimbo “Face To Face" ya Charly na Nina

Ku mwanya wa gatatu ku rutonde rw'indirimbo zikunzwe muri iki Cyumweru haboneka indi ndirimbo ya Charly na Nina bise “Face to face", ikubiyemo amagambo akomeye ari mu ndimi zivanze icyongereza ,ikinyarwanda n'ikigande.

Iyi ndirimbo yatunguranye kuko imaze iminsi ibiri gusa isohotse gusa bikaba bigaragaza ko benshi yabanyuze bigatuma bayishakisha ku bwinshi.

Umva unabashe gutunga indirimbo “Amahitamo” ya Social Mula

Ku mwanya kane ku rutonde rw'indirimbo zikunzwe hari “Amahitamo” yaririmbwe na Social Mula. Ni indirimbo nayo imaze igihe kinini mu ndirimbo zikunzwe cyane kuri eachamps ikaba yari igeze no kuba iya mbere.

Umva unabashe gutunga indirimbo “Habibi” ya The Ben.

Iyi ndirimbo imaze igihe kinini isohotse gusa yabashije gukora ku mitima ya benshi mu bakunzi ba muzika. Amashusho ya habibi amaze kurebwa incuro zirenga miliyoni kuri youtube mu kwezi kurengaho iminsi micye ibi bikaba bigaragaza uburyo ikomeje gukundwa.

Tubibutse ko ushobora kubona urutonde rwuzuye rw'indirimbo zikunzwe muri iki cyumweru usuye urubuga rwa EAchamps Rwanda, aho ubona n'indirimbo zakunzwe cyane mu kwezi turimo, ndetse n'iz'ibihe byose hagendewe ku buryo zasuwe.

Tags

07/Jan/ 2017,6 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
Ishimwe
Yes kbx nanjye ndabihamya phantom 6 ni agahebuzoo.!!! all anjoy the simart 4one phantom 6
Sponsored Content