Dele Alli, Harry Kane na Daniel Sturridge barashakwa n’amakipe yo mu Bushinwa | eachamps rwanda

Dele Alli, Harry Kane na Daniel Sturridge barashakwa n’amakipe yo mu Bushinwa

Dele Alli, Harry Kane na Daniel Sturridge barashakwa n’amakipe yo mu Bushinwa

Abakinnyi bo mu Bwongereza bakomeje gushakishwa n’ amakipe yo mu Bushinwa aho bamwe bamaze kugurwa abandi bakaba bakomeje gushakishwa cyane n’aya makipe yo mu bushinwa ari kubatangaho amamiliyoni atabarika ntacyo yitayeho.

Oscar na Obi Mikel ubu nibo bakinnyi bamaze gusinya amasezerano n’amakipe yo mu Bushinwa ashaka gusahura shampiyona y’ ubwongereza ibyamamare byinshi.

Kuri ubu amakipe atandukanye yo mu Bushinwa yamaze gushyiraho akayabo k’ amafaranga asaga ibihumbi Magana inani by’ amayero (800,000). Muri aya mafaranga abakinnyi bashaka harimo babiri b’ ikipe ya Tottenham aribo Deke alli, Harry Kane ndetse na Daniel Sturridge ukinira ikipe ya Liverpool.

Aya mafaranga ibihumbi 800,000‘ y’ Amayero ntago azaba aguze aba bakinnyi ahubwo ni umushahara bazajya bahabwa mu gihe kingana n’ icyumweru.

Amakipe yo mu Bushinwa yiyemeje gufata bimwe mu byamamare bibarizwa muri shampiyona y’ ubwongereza nka John Obi Mikel w’ imyaka 29 niwe mukinnyi uheruka kwerekeza mu bushinwa mu ikipe ya Tianjin TEDA naho Oscar w’ imyaka 25 wavuye muri Chelsea ajya mu Bushinwa mu ikipe ya Shanghai SIPG ahasanze uwahoze ari umutoza we Andre Vilas-Boas.

Aba bakinnyi bamze gusinya aya masezerano bagiye mu Bushinwa bahasanga mugenzi wabo Carlos Tevez w’ imyaka 32 uzajya ahembwa ibihumbi magana atandatu by’ amayero mu cyumweru n’ikipe ya Shanghai Shenhua akinira.

Dele Alli na Harry Kane bakinira Tottenham barashakwa n'amakipe yo mu bushinwa

Daniel sturridge nawe arashakwa n'amakipe yo mu bushinwa

 

Tags

07/Jan/ 2017,2 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content