Umukinnyi Patrick Sibomana yambitse umukunzi we impeta, yitegura no kurushinga | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Umukinnyi Patrick Sibomana yambitse umukunzi we impeta, yitegura no kurushinga

Umukinnyi Patrick Sibomana yambitse umukunzi we impeta, yitegura no kurushinga

Sibomana Patrick {Pappy} ukinira ikipe ya APR FC yahamije urwo akunda Housnat Soultan  bamaranye imyaka itanu bakundana amwambika impeta imbere y’ umuryango we.


Pappy w’ imyaka 21 yaraye ahamije urukundo rwe na Housnat Soultan  bamaranye imyaka itanu bakundana amwambika impeta ihamya umubano wabo arinako ateguza inshuti ze n’ abavandimwe kwitegura ubukwe mu gihe kiri imbere muri uyu mwaka.
Mu kiganiro Papy yagiranye na Eachamps tukamubaza impamvu yaba agiye gukora ubukwe akiri muto yavuze ko imyaka afite ihagije ntakibazo bimutwaye. Twabibutsa ko Pappy yavutse taliki ya 15, ukwakira -1996.


" Nakundanye na Housnat Soultan  mu mwaka wa 2012, urumva ko imyaka itanu irashize. Imyaka yo kuba nkiri muto si ikibazo gikomeye  Icyambere ni urukundo ibindi biza nyuma numvaga aricyo gihe kabsaaa” ----pappy


Pappy wamajije kwambika impeta umukunzi we yemereye Eachamps ko ubukwe bwe buzaba muri uyu mwaka mu kwezi kwa gatanu nta gihindutse.
Sibomana Patrick ni umwataka w’ ikipe ya APR FC yayigiyemo avuye mu ikipe y’ Isonga.

 

Tags

09/Jan/ 2017,4 months ago |

Post Your Comment

Comments(2)
KAMALIZA Sandra
Imyaka yo ntiyaba ikibazo kuko batindiganyije gato nyamukobwa yabyara kuko inda ni nyarwejye
jeremie murinzi 4 months ago
sandra ! oya ibyo nugusebanya wagirango ni wowe wayimuteye
samuel Hashimwimana
Pappy turamushyigikiye
Sponsored Content