The Ben ntabwoba aduteye, duhangayikishijwe na Dj Pius – Charly na Nina | eachamps rwanda

The Ben ntabwoba aduteye, duhangayikishijwe na Dj Pius – Charly na Nina

The Ben ntabwoba aduteye, duhangayikishijwe na Dj Pius – Charly na Nina

Charly na Nina bamwe mu bahanzi barindwi bo mu Rwanda bahatanira ibihembo bya Hipipo Music Awards mu cyiciro cyo guhitamo indirimbo yakunzwe cyane hano mu Rwanda kuri bo babona bahatanye n’ umuntu umwe gusa bagendeye ku ndirimbo babona zakunzwe.


Charly na Nina ntibatewe ubwoba n’ abahanzi bahatanye nabo mu bihembo bya Hipipo music Awards uretse umuhanzi Dj Pius bafitiye impungenge bitewe n’ ukuntu akunzwe mu gihugu cya Uganda arinaho  hateguriwe  ibi bihembo.

Mu bahanzi Nyarwanda bari guhatana harimo Umuhanzi The Ben mu ndirimbo Habibi, hakazamo Bruce Melody mu ndirimbo Turaberanye, Dj Pius mu ndirimbo Agatako,  Urban Boys mu ndirimbo Rwanda, Knowless muri Ko nashize, Ben Kayiranga muri Only You, ndetse n’ itsinda rya Charly na Nina mu ndirimbo Indoro. Izi ndirimbo uko ari zirindwi zikaba zihatanye aho hazavamo imwe nziza yakunzwe cyane mu mwaka wa 2016.


Dj Pius niwe muhanzi Nyarwanda uri guhatana mu byiciro birenze kimwe uretse kuba ari mu bahanzi bafite indirimbo yakunzwe hano mu Rwanda ari no mu kindi cyiciro cy’ indirimbo zakunzwe cyane muri East Africa ho ahatanye n’ abahanzi nka Diamond, Sauti Sol ndetse n’ abandi benshi bakunzwe mu karere.
Iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya gatanu rigiye ryiganjemo abahanzi bo mu karere k’ Afurika y’ iburasirazuba bagiye bakora neza kurusha abandi muri buri gihugu. Iki gitaramo kibera mu gihugu cya Uganda ni ubwa mbere hagaragayemo abahanzi Nyarwanda benshi bahataniye hamwe. 


Muri aba bahanzi bageze kuri barindwi bahatanye hari abagiye baganira n’ urubuga rwa  Eachamps bagatangaza uko babona iri rushanwa ndetse nicyo rizabafasha mu iterambere rya Muzika Nyarwanda muri aka karere k’ Afurika yiburasirazuba.
Mu kiganiro na Nina ubarizwa mu itsinda rya Charly na Nina yadutangarijeko bafite ikizere cyo kwegukana iki gihembo biturutse ku ndirimbo yabo indoro yakunzwe cyane kuruta izindi bihatanye.Iibi yabikomojeho agendeye ku  mubare w’ abantu bayirebye ku rubuga rwa You Tube. Nina yakomeje avugako atewe ubwoba n’ umuhanzi Dj Pius kuko akunzwe cyane mu gihugu cya Uganda kubarusha.


“Indoro ni indirimbo yakunzwe cyane kuruta izo duhatanye, kandi ifite na views nyinshi kuziruta bivuzeko tuzabatsina, ubu uwo twavuga duhatanye ni Pius bitewe n’ indirimbo ye Agatako yakoranye na Chameleone igakundwa cyane muri Uganda, bigahurirana nuko nibi bihembo bizatangwa n ‘Abagande gusa ibyo nta bwoba biduteye kuko natwe dufite indirimbo zamenyekanye yon ka Owooma n’ indoro ubwayo barayizi numva rero nta kabuza iki gihembo gikwiriye kwegukanwa natwe” ………..Nina


Twabibutsako gutora aba bahanzi byatangiye ku italiki ya 9 Ukuboza/2016 aho bizarangira muri Gashyantare ku italiki 4, arinawo munsi wanyuma wo gutangirwaho ibihembo ku bazaba barabashije gutsinda mu byiciro byose bitandukanye. Iki gitaramo gisoza aya marushanwa ya Hipipo Music Awards kizabera mu mujyi wa Kampala muri Serena Hotel.

Tags

09/Jan/ 2017,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content