Jimmy Mulisa na Haruna bahurije hamwe na FIFA bemeza ko Cristiano Ronaldo ari umukinnyi w’ umwaka | eachamps rwanda

Jimmy Mulisa na Haruna bahurije hamwe na FIFA bemeza ko Cristiano Ronaldo ari umukinnyi w’ umwaka

Jimmy Mulisa na Haruna bahurije hamwe na FIFA bemeza ko Cristiano Ronaldo ari umukinnyi w’ umwaka

Ishyirahamwe ry’ umupira wa maguru ku Isi FIFA ryaraye ritoye umukinnyi w’ umwaka wa 2016. Cristiano Ronaldo bwa kabiri arongera atsinda bagenzi be bari bahatanye aribo Lionel Messi na Antoine Greizman.

Aba bakinnyi bari bahatanye uko ari batatu batowe n’ abatoza ndetse n’ abakinnyi bagiye batoranwa na FIFA muri buri gihugu cyose kibarizwa muri iri shyirahamzwe. Mu bindi bihembo byatanzwe hahembwe umukinnyi mwiza w’ umwaka mu bagore ndetse n’ umutoza w’ umwaka ibi nibyo bihembo bitatu byari byitezwe cyane ngo harebwe abaza kubyegukana bahigitse abo bari bahatanye.

Umukinnyi w’ umwaka mu bategarugori yabaye Carli Lloyd ukinira igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika naho umutoza w’ umwaka aba Claudioa Ranieri utoza ikipe ya Leicester City yanegukanye igikombe cya Shampiyona y’ Ubwongereza mu mwaka wa 2016.

Aba bakinnyi n’ abatoza batowe n’ ibihugu byose bihuriye mu muryango umwe ariwo ubyara ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi yose herekanywe urutonde rw’ abatoye nkuko umuntu umwe yari yemerewe gutora abantu batatu hakaza kubarwa amajwi y’ uwagaragaye mo cyane kurusha abandi.

u Rwanda rwari ruhagarariwe n’ umutoza Jimmy Mulisa ndetse na capiteni Niyonzima Haruna ukinira ikipe ya Yanga yo muri Tanzania. Uko bahagarariye u Rwanda bose uko ari babiri bahurije ku mukinnyi umwe ari nawe waje kwegukana igihembo cy’ umukinnyi w’ umwaka wa FIFA, nubwo bahurije ku mukinnyi umwe baje gutandukanira mu bandi bakinnyi ku uwa kabiri ndetse nuwa gatatu.

Niyonzima Haruna we yatoye Cristiano akurikizaho Lionel Messi aherutsa Alex Sanchez ukinira ikipe ya Arsenal. Jimmy Mulisa wagiye ahagarariye u Rwanda nk’ umutoza w’ ikipe y’ igihugu we yatoye Cristiano Ronaldo, akurikizaho Antoine Greizman asoreza ku munyafurika Riyad Mahrez.

Cristiano wegukanye iki gihembo we mu gitora kwe nta mukinnyi numwe ubarizwa muri Barca yigeze atora yibanze kubo bakinana muri Real Madrid atora umusore Gareth Bale, Luka Modric na Sergio Ramos, na Messi niko byaje kugenda kuko yatoye abo bakinana mu ikipe ya FC Barcelona ku mwanya wa mbere ahashyira Luis Suarez, akurikizaho Neymar aherutsa Iniesta.

Tags

10/Jan/ 2017,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content