Hashyizweho abanyamategeko 10, huburwa urubanza rwa Chameleone ushinzwa ubwicanyi n’ agashinyaguro | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Hashyizweho abanyamategeko 10, huburwa urubanza rwa Chameleone ushinzwa ubwicanyi n’ agashinyaguro

Hashyizweho abanyamategeko 10, huburwa urubanza rwa Chameleone ushinzwa ubwicanyi n’ agashinyaguro

Mu mwaka wa 2012 Ukuboza nibwo hatangajwe urupfu rw’ umusore warukiri muto witwa Robert Karamagi wapfuye atwikiwe mu rugo rw’ umuhanzi Jose Chameleone, iki kirego cyagiye kiburizwamo kuri ubu se wa Karamagi yakibyukije bikomeye nubwo hashize imyaka ine bibaye.

Maj. Benedict Kyamanywa umubyeyi wa Nyakwigendera niwe wabyukije ikirego mbere yuko polisi yo mugihugu cya Uganda yari yarirengagihe iki kibazo ibintu byanababaje bamwe mu baturage ba Uganda bibaza impamvu iki kirego kidakurikiranwa kandi abashinjwa ubwicanyi bahari.

Ababyeyi ndetse n’ abavandimwe ba Nyakwigendera Robert Kamaragi ku munsi wejo nibwo berekanye abanyamategeko 10 bazabafasha mu kuburana uru rubanza rumaze imyaka igera kuri ine rwarirengagijwe. Mu banyamategeko biyambajwe harimo Evans Ocheng, Ambrose Tebyansa, Nalukkola Luyimbaazibose badashamikiye kuri Leta ya Uganda.


Uyu mubyeyi wa nyakwigendera avuga ako atiyumvisha uburyo Polisi ya Uganda yafashe umwanzuro wo guhagarika uru rubanza kandi abishe umwana we batarabiryozwa , yongeye gutanga ikirego bundi bushya ndetse ahamiriza itangazamakuru ko uwishe Karamagi agomba kubihanirwa.
Maj.Benedict Kyamanywa yatanze ikirego bundi bushya mu biro by’umuyobozi mukuru w’ubushinjacyaha. Ashimangira ko nubwo urubanza ruregwamo Chameleone rwahagaritswe mu buryo budasobanutse ngo haracyari ibimenyetso bimushinja.

 

“Hashize imyaka myinshi iki kirego kirengagizwa na polisi ya Uganda, kandi abishe umwana batabiryozwa, ibi byarambabaje cyane. Iki nicyo gihe ngo uru rubanza rugaruke kuko ibimenyetso birahari bishinza Chameleone. Igisigaye ni ugutegereza urubanza uyu muhanzi akaburana bitaba ibyo akicwa cyangwa agafunzwa ubuzima bwe bwose.”………….Maj. Benedict Kyamanywa

Uyu musirikare yatanze ikirego cye mu Bushinjacyaha bukuru bwa Uganda anatanga kopi ku Muyobozi wa Polisi muri Uganda, Gen Kale Kayihura kugira ngo hatagira andi manyanga yitambika iki kirego.

10/Jan/ 2017,10 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
B.Bertin
turabashimira Ku nkuru nkizi, kandi aya ni amakuru tuba dukeneye kumenya pe.chameleon ni umuhanzi mwiza gsa abaye koko yarabikoze nawe akwiye kubihanirwa nkuko amategeko abigena.murakoze
Sponsored Content