Bidasubirwaho igikombe cy’ Isi kigiye kujya kitabirwa n’ amakipe 48 | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Bidasubirwaho igikombe cy’ Isi kigiye kujya kitabirwa n’ amakipe 48

Bidasubirwaho igikombe cy’ Isi kigiye kujya kitabirwa n’ amakipe 48

FIFA yamajije gutangaza impinduka zo mu gikombe cy’ Isi aho yongereye amakipe azitabira iki gikombe ava ku mubare wa 32 agirwa amakipe 48. Ibi bizatangira kubahirizwa mu mwaka wa 2026 iyi myanzuro yafatiwe I Zurich kuri uyu munsi.

Uko isi itera imbere ni nako no mu mupira w’ amaguru bagenda batera imbere haba mu kibuga imbere ndetse no mu myubakire y’ ibibuga no mu bikoresho byifashishwa ngo uwo mupira ukinwe. Ubu FIFA yamaze kwemeza ko igikombe cy’ Isi gihuza ibihugu guhera mu mwaka wa 2026 kizajya kitabirwa n’ amakipe 48 bitandukanye na 32 yarasanzweho kuva mu mwaka wa 1998.

FIFA yamajije kongera umubare w’ amakipe yemeje ko aya makipe uko ari 48 azakorwamo amatsinda 16 aho buri tsinda rizajya riba rigizwe n’ amakipe atatu.

Gianni Infantino umuyobozi mukuru wa w’ ishyirahamzwe ry’ umupira w’ amaguru yakomoje kuri penaliti ziterwa mu mugihe amakipe yarenze amatsinda. Kuri iri tegeko ho ntacyo yigeze abihinduraho yavuzeko bizaguma nkuko bisanzwe amakipe azajya anganya yarenze amatsinda azajya akizwa na penaliti nkuko byari bisanzwe.

Ikipe izajya yegukana igikombe cy’ Isi izajya ikina imikino igera kuri 80 mugihe amakipe atarongerwa hakinwaga imikino igera kuri 64 ku makipe yageraga ku mukino wa nyuma. Ku mugabane w’ iburayi havaga amakipe 13 yongerewe umubare ubu bazajya basohokerwa n’ amakipe 16 naho ku mugabane w’ Afurika hazajaya hava amakipe 9 mugihe byari bimenyerewe ko hasohoka amakipe atanu.

Uburyo umubare w’ amakipe y’ ibihugu wagiye uhindagurika mu gikombe cy’ isi kuva cyatangira

- Mu mwaka wa 1930 Igikombe cy’ Isi cyabereye mu gihugu cya Uruguay, amakipe yari 13 imikino yakinwe yari 18.

- Mu mwaka wa 1934 cyabereye mu Butaliyani kitabirwa n’ amakipe 16

- Mu 1950, Brazil hitabira amakipe agera kuri 16

- 1954 Swatzeland hitabira amakipe 16

- 1974 West Germany hitabira amakipe 16

- 1982 Espagne hitabira amakipe 24

- 1986 Mexico hitabira amakipe 24

- 1998 France hitabira amakipe 32.

Guhera mu mwaka wa 1998 amakipe yitabira igikombe cy’ Isi yabaye 32 kugeza na nuyu munsi aho ikipe itwaye igikombe irangiza ikinnye imikino igera kuri 64. Aya makipe 32 niyo yamaze gukurwaho aho azavaho mu mwaka wa 2022 mu gikombe cy’ Isi kizabera muri Qatar.

Tags

10/Jan/ 2017,6 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content