Isabukuru ya The BEN yahuje abanyamuziki bakera n’ abubu - AMAFOTO | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Isabukuru ya The BEN yahuje abanyamuziki bakera n’ abubu - AMAFOTO

Isabukuru ya The BEN yahuje abanyamuziki bakera n’ abubu - AMAFOTO

Umuhanzi The Ben uri kubarizwa ku butaka bw’ u Rwanda yaraye yizihije isabukuru y’ amavuko y’ imyaka 30 bihuriza hamwe abanyamuziki ba kera ndetse n’ abagezweho muri iyi minsi bataherukanaga.

The Ben ni umuhanzi Nyarwanda uba muri Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika ariko muri iyi minsi akaba ari kubarizwa mu gihugu cye cy’ amavuko cyu Rwanda. The Ben yaje mu Rwanda azanywe no gutaramira Abanyarwanda mu gitaramo cya East African Party aho iki gitaramo kirangiriye akomeza kuguma mu Rwanda asabana n’ inshuti ze ndetse n’ abavandimwe doreko hari hanyuzemo imyaka igera kuri itandatu batabonana.

The Ben wizihirije isabukure ye ari mu muryango we ababyeyi be bishimiye kubona The Ben agira inshuti nyinshi nkuko babonaga zaje ku mushyigikira.

KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO ZA THE BEN ZOSE

Mu ijambo rye The Ben yabwiye abari aho ko abashimira uburyo babanye arangije avuga ko yishimiye kubana n’umuryngo we ndetse n’inshuti ze. Nyuma ya The Ben umubyeyi we yatangaje ko yishimiye kubona amaso ku maso inshuti za The Ben aha akaba yagarutse ku myaka yabanje ati”Najyaga numva ngo The Ben mwamukoreye ibirori ariko ntimubone n'uwamubyaye, njye byatumaga nibaza gahunda mufite." Aha akaba yashimaga The Ben wahuje umuryango we ndetse n’inshuti.

The Ben yakorewe umugati ukozwe mu bikoresho bya Muzika

Ibyishimo byari byinshi ku bantu bari bahari

Tom Close wayoboye iyi sabukuru arikumwe n' umugore we

Umuhanzi Lil G arikumwe na Patycope

TMC wo muri Dream Boys na Kalisa John na Dj Danshes

Urungano rwa The Ben bafata agafoto ku rwibutso

Babanje gusenga mbere yo gutangira umunsi mukuru

Uyu niwo mutsima bari bateguriye The Ben

Aba ni abanyamakuru bari baje gufatanya na The Ben ku munsi we w' amavuko

Muyoboke na Boubu uyobora EAP

The Ben avuga ijambo

The Ben akata umutsimaBuravan, Bayingana na Lucky nabo bari kwa The BenArthur na Dj Bob nabo bari baje gusangira umutsima na The Ben

Mike Karangwa na Tom Close bari ku mpande nabo bafatana agafoto

Tags

10/Jan/ 2017,3 months ago |

Post Your Comment

Comments(2)
joe
vyari bimeze neza vrema... the ben ivyiwe vyose bizokwama bigenda b1.... kubera urukundo rwiwe no kwicisha bugufi kwiwe... urabona ko na anniversaire atayi hatarishije sana nkababandi ntavuze... kandi yari capable yokubikora mais vyose nibukbuke kur we.. ni the best kabisa.. mu muziki arabaruta, ubu bogard arabaruta... ubwitonzi kwa kundi nyen.... terimbere mwana wa maman. uwukwanka akwandureko...
Mugabukuze
Ewana ndabona byari bimeze neza
Sponsored Content